Igikombe cy’Amahoro: Nyuma y’Iminsi isaga 30 rwarabuze gica hagati ya Ferwafa, Intare FC na Rayon Sports ‘Umuti wavuguswe’

Nyuma y’Ukwezi kurenga Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryaraburiye igisubizo amakipe ya Rayon Sports na Intare FC, kuri ubu umwanzuro wabonetse.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yanzuye ko Rayon Sports na Intare FC zigomba guhura mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro ndetse igihe uzakinirwa kizatangazwa.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mata 2023, nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA na Komisiyo y’Ubujurire amakipe yombi yitabye ku wa Mbere.

Mu itangazo FERWAFA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti “Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa cyo ku wa 20/03/2023 kidahindutse, Rayon Sports na Intare FC zizakina, umukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro, itariki uzakinirwaho bakazayimenyeshwa na FERWAFA.”

Uyu mukino wa 1/8 wemejwe mu gihe indi ibanza ya 1/4 yose iteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 5 Mata.

Imitere y’ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC

Aya makipe yombi yakinnye umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa 1 Werurwe 2023, Rayon Sports itsindira i Shyorongi ibitego 2-1 mu gihe umukino wo kwishyura wari uteganyijwe i Muhanga ku wa 8 Werurwe.

Nyuma y’ibiganiro byarimo kutumvikana ku ngingo z’amategeko zishingirwaho himurwa umukino, byahuje FERWAFA, Rayon Sports na Intare FC, izi mpande zose zemeranyijwe ko umukino wari kubera i Muhanga wimurirwa mu Bugesera saa Sita n’Igice kubera ko ikibuga cyo mu Majyepfo kitari kuboneka kuri uwo Munsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Icyatunguranye kikibazwaho byinshi ni uburyo Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwasubitse umukino binyuze mu butumwa bwandikiye amakipe ya Rayon Sports na Intare FC saa Tatu n’Igice, habura amasaha atatu ngo umukino utangire, buvuga ko utakibaye kubera ko wari kubera ku kibuga kidafite amatara kandi wari gukurikirwa n’uwa APR FC na Ivoire Olympique saa Cyenda n’Igice ku buryo bibaye ngombwa ko hashyirwaho ‘prolongation’ [iminota 30 y’inyongera, ishobora no kwerekeza muri penaliti] byaba ikibazo.

FERWAFA yongeyeho ko umukino wimuriwe tariki ya 10 Werurwe ndetse Rayon Sports ifite amasaha atatu [kugeza saa Sita] kuba yatanze ikibuga yari kuzakiriraho uwo mukino wari gukinwa nyuma y’iminsi ibiri.

Kwimura uyu mukino muri ubu buryo ntibyashimishije Rayon Sports yahise itumiza ikiganiro n’itangazamakuru, ivuga ko itakwemera kuguma mu kajagari nk’ako, isezera mu Gikombe cy’Amahoro ndetse ibimenyesha FERWAFA.

Ku ruhande rumwe, FERWAFA nk’urwego rutegura amarushanwa, ifite ububasha bwo guhagarika umukino igihe ishakiye, ariko ikibajijweho n’uburyo byakozwemo [habura amasaha atatu ngo umukino ube] ndetse n’icyaba cyari kibyihishe inyuma kuko Rayon Sports yari gukina ku wa Gatanu saa Sita n’Igice na Intare FC, ku Cyumweru saa Cyenda ikakirwa na AS Kigali muri Shampiyona. Ikiyongeraho ni uko nta minota 30 y’inyongera yari iteganyijwe muri 1/8.

Intare FC na yo yari ifite umukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nyuma y’umunsi umwe, ku wa Gatandatu.

Aha ni ho Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yagize ati “Urankinisha ku wa Gatanu, unkinishe ku Cyumweru, ibyo bihatse iki? Iyo mikino ni iyihe?”

Yibajije kandi niba FERWAFA ari yo yifatira ibyemezo, aho yagize ati “Wagira ngo uwabikoze yagiraga ngo imikino yose tuyitakaze. Ese ibyemezo ufata ni wowe ubyifatira cyangwa hari undi ubigufatira?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *