Guhera tariki ya 14 Kamena kugeza ku ya 14 Nyakanga 2024, mu Budage hazaba hakinirwa Imikino ya nyuma y’Igikombe gihuza Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi.
Iyi mikino ikinwa buri uko Imyaka 4 itashye kuva mu igiye gukinwa ku nshuro uya 17.
Amasitade 10 ari mu Mijyi 10 itandukanye, niyo azakira amakipe 24 yakatishije Itike yo gukina iri Rushanwa rikundwa n’abatari bacye.
Muri iyi nkuru icukumbuye twateguye twifashishije Urubuga rwa Murandasi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, tugiye kurebera hamwe Ikipe y’Abakinnyi 11 bakomoka ku Mugabane w’Afurika bazaba bagaragara mu Bihugu bitandukanye bizakina iri Rushanwa.
Umunyezamu: Brice Samba (akinira Ubufaransa, akomoka muri Congo)
Ba – Myugariro:
- Antonio Rüdiger (akinira Ubudagi – akomoka muri Sierra Leone)
- Nathan Aké (akinira Ubuholande – akomoka muri Côte d’Ivoire )
- Manuel Akanji (akinira Ubuswisi – akomoka muri Nigéria)
- Jules Koundé (akinira Ubufaransa – akomoka muri Bénin)
Abakina hagati mu Kibuga:
-
N’Golo Kanté (akinira Ubufaransa – akomoka muri Mali)
-
Denis Zakaria (akinira ubuswisi – akomoka ya Sudani y’Epfo/RD Congo)
-
Leroy Sané (akinira Ubudage – akomoka muri Sénégal)
Ba – Rutahizamu:
- Bukayo Saka (akinira Ubwongereza – akomoka muri Nigéria)
-
Romelu Lukaku (akinira Ububiligi – akomoka muri RD-Congo)
-
Kylian Mbappé (akinira Ubufaransa – akomoka ya Cameroun na Algeria).
Amafoto