Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, ku mishinga y’ubufatanye bw’u Rwanda na Basketball Africa League n’imikino ya nyuma y’iri rushanwa izabera i Kigali ku wa 24 Gicurasi-1 Kamena 2024.
Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi bombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Werurwe 2024.
Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, bari baherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, ku bijyanye n’ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Basketball Africa League n’imyiteguro y’iri rushanwa rizasorezwa mu Mujyi wa Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.
Amasezerano ya mbere yarangiye tariki 27 Gicurasi 2023 ku mukino wa nyuma wa BAL yegukanywe na Al Ahly yo mu Misiri itsinze AS Douanes yo muri Sénégal amanota 80-65.
Mu mwaka ushize, u Rwanda na BAL byongereye amasezerano y’imyaka itanu, aruha kuzakira imikino ya nyuma ya BAL kugeza mu 2028.
Aya masezerano yemerera u Rwanda kwakira imikino ya nyuma ya BAL mu 2024, 2026 na 2028 mu gihe mu 2025 na 2027 ruzakira Imikino yo gushaka itike y’iyi mikino ya nyuma binyuze muri ‘conferences’.
President Kagame received @cakamanzi – CEO of NBA Africa and @amadougallofall – President of the Basketball Africa League (BAL). They discussed BAL’s partnership with Rwanda and the upcoming BAL finals scheduled to take place in Kigali from 24 May to 1 June 2024. pic.twitter.com/OjVcDZsOdb
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 20, 2024
BAL 2024 igeze aharyoshye ndetse FUS Rabat yo muri Maroc na Petro de Luanda yo muri Angola yabaye amakipe ya mbere yakatishije itike y’imikino ya playoffs izabera i Kigali. Aya makipe yari mu itsinda rya Kalahari Conference ryakiniye muri Afurika y’Epfo.
Ku wa 19-27 Mata 2024 hateganyijwe imikino yo muri Nile Conference izabera mu Misiri. Iri tsinda ririmo Al Ahly (Misiri), Al Ahly (Libya), Bangui Sporting Club (Centrafrique) na City Oilers (Uganda).
Ikipe ya APR BBC, ihagarariye u Rwanda, izakinira muri Sahara Conference ku wa 4-12 Gicurasi 2024 i Dakar muri Sénégal. Iri kumwe n’amakipe nka US Monastir [Tunisia], AS Douanes [Sénégal] na Rivers Hoopers [Nigeria].
Gahunda ya Visit Rwanda ni umuterankunga mukuru wa BAL ndetse mu myaka ibiri ya mbere u Rwanda rwungutse miliyoni $9 binyuze mu kuyakira.