Ibyihariye ku nama ya Women Deliver yabereye i Kigali mu gihe cy’Iminsi ine (Amafoto)

0Shares

Abarenga 6,000 biganjemo abagore, bavuye mu bihugu bigera ku 170 bari bamaze iminsi ine bakoraniye i Kigali mu Rwanda mu nama ya Women Deliver n’abarenga 200,000 barikurikira kuri internet. Iri niryo huriro rinini rihuza abagore ku isi rigamije guharanira uburenganzira butandukanye bwabo, ku nshuro ya mbere ryabereye muri Africa.

Iyi inama iba buri myaka itatu kuva mu 2007, iya Kigali yari iya gatandatu, nyuma y’izindi zahereye i London, Washington DC, Kuala Lumpur, Copenhagen, n’iheruka ya 2019 yabere i Vancouver muri Canada. Iy’i Kigali yarangiye kuwa kane niyo yahuriyemo abantu benshi kugeza ubu kurusha izabanje, nk’uko abayitegura babivuga.

Ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na Twitter haraboneka amashusho n’ubutumwa bwinshi bw’abayitabiriye bashima ko iryo huriro ryagenze neza kandi batangajwe n’ubwiza bwa Kigali no kwakirwa neza mu Rwanda.

Mu baryitabiriye ariko harimo n’abanenze uko ibijyanye n’uburenganzira ku bwisanzure buhageze mu Rwanda.

Abaryitabiriye ni abanyapolitike, impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore, imiryango itegamiye kuri Leta, ibyamamare ku isi, sosiyete sivile zo mu bihugu byinshi, abagore bahoze ari abakuru b’ibihugu, impirimbanyi z’uburenganzira bw’abafite amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBT), impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abandi b’ingeri nyinshi.

Kubwa leta y’u Rwanda, iri huriro “ryarangiye neza” abaryitabiriye biyemeje “kongera kwatsa ikibatsi cy’ubushake bwo kwihutisha uburinganire ku isi”.

Naho Michelle Obama watanze ubutumwa bwa video, abicishije muri Girls Opportunity Alliance ya Obama Foundation, yagize ati: “Mfite icyizere mu bushobozi bwacu bwo kuzana impinduka” kandi “icyo cyizere nkivana mu nama nk’iyi”.

Yongeraho ati: “Murimo kureba uburyo bwo guhindura ‘system’ kugira ngo iduhe inyungu twese. Ndashaka kubabwira ko ndi kumwe namwe muri ibi.”

  • Bahujwe n’iki, banzuye iki?

Raporo nshya ya “Global Gender Gap Report 2023” yakozwe na World Economic Forum ivuga ko icyuho mu buringanire hagati y’umugabo n’umugore kirimo kugenda kigabanuka, ariko ko ku muvuduko biriho byafata imyaka 131 ngo icyo cyuho gishire neza.

Iyi nama nini cyane kw’isi y’abagore yashinzwe n’ikigo Women Deliver gikuriwe na Maliha Khan, mu byo igamije harimo kuziba icyo cyuho cy’amahirwe ku iterambere hagati y’igitsina gore n’igitsinda gabo.

Mu myanzuro yafashwe n’iyi nama harimo uwo gukaza ubukangurambaga mu kurwanya ubusumbane ku kugera ku biribwa hagati y’umugabo n’umugore bugira ingaruka ku mibereho y’abagore n’abakobwa ku isi. Imiryango irenga 40 yari yitabiriye iyi nama yatangije ubwo bukangurambaga bugamije kurushaho guha amahirwe abagore yo kugera ku biribwa.

Undi mwanzuro watangajwe n’iri huriro ni uwiswe “Kigali Action Call” aho abagore bashaka uburenganzira busesuye ku mibiri yabo n’ibijyanye n’imyororokere. Uyu mwanzuro washyigikiwe n’ishami rya ONU rishinzwe abaturage ku isi.

Muri iyi nama habonetse akarasisi k’abashyigikiye gukuramo inda ndetse babitangaho ibitekerezo bisanzuye.

  • Perezida warakaje abitabiriye iri huriro

Perezida Katalin Novák wa Hongrie/Hungary mu buryo butunguranye yabonetse muri iri huriro ndetse ahabwa ijambo mu gihe atari ku rutonde rw’abatumiwe n’abazatanga ibiganiro.

Uyu mugore wari mu ruzinduko mu bihugu by’akarere, azwiho ibitekerezo, bamwe bavuga ko bihejeje inguni, bishyigikira uburumbuke mu miryango no kubyara, ndetse akaba arwanya ibyo gukuramo inda.

Muri iki gihe, ibitekerezo bishyigikiye ‘kwagura imiryango no kubyara benshi’ ntibihuza na bimwe mu byo abitwa aba-feminists baharanira.

Perezida Katalin asubirwamo n’ikinyamakuru The Guardian aho muri iyi nama yavuze ko kuzamura uburumbuke mu miryango ari intego ya Hongrie mu kugera ku buringanire, kandi avuga ko yizeye ko umukobwa we azumva atewe intege no “kubyara abana 10 aramutse abishatse”.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko babajwe no kubona Perezida Katalin ayizamo atari ari kuri gahunda, ndetse n’ibyo yayitangarijemo.

Maliha Khan ukuriye Women Deliver, yabwiye abanyamakuru ko bemeye kumuha umwanya babisabwe na leta y’u Rwanda. Khan yumvikanye agira ati: “Niba dushaka kugera kubyo twifuza, tugomba no gufatanya no kuvugana n’abantu tutavuga rumwe ku bintu byinshi”.

  • Uburenganzira “ni ikibazo hano mu Rwanda” – Mary Robinson

U Rwanda ruri mu bihugu byateye intambwe iboneka mu kugabanya impfu z’abagore babyara, guteza imbere uburinganire, no kurwanya ihohoterwa. Muri ya raporo ya 2023 ya Global Gender Gap Report ruza ku mwanya wa 12 ku isi n’uwa kabiri muri Africa, inyuma ya Namibia ya munani ku isi.

Abitabiriye iyi nama benshi bashimye u Rwanda, igihugu cya mbere gifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko ku isi, bagize kandi 52% bya guverinoma. Umubikira Sr. Gina Marie Blunck wo mu muryango wa Sisters of Notre Dame asubirwamo n’ikinyamakuru Global Sisters Report ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera muri ibi.

Ati: “Ntabwo nzi uko u Rwanda rwageze hejuru muri ibi, ariko naje hano muri iyi nama gushaka igisubizo.”

Raporo mpuzamahanga zindi ku burenganzira bwa muntu zishyira u Rwanda mu bihugu bya nyuma mu kubwubahiriza.

Mary Robinson wahoze ari perezida wa Ireland, wanabaye perezida wa komisiyo ya ONU y’uburenganzira bwa muntu, wari muri iyi nama, yakomoje ku kibazo cy’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Yagize ati:“Hano turavuga ku rubuga rwo kwishyira ukizana rufunguye kandi rutekanye, icyo gishobora kuba ikibazo gikomeye hano mu Rwanda, kandi hari n’ibindi bibazo by’uburenganzira, ariko reka ndekere aho.”

Ibi yavuze byanenzwe na Yolande Makolo, umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, avuga ko u Rwanda rutari “mu bicara bategereje guhabwa amanota cyangwa ngo babwirwe indangagaciro zo kugenderaho”. (BBC)

Amafoto

BK Kigali Arena hamwe mu hakiriye inama zimwe z’iri huriro

 

Maliha Khan (wambaye umwenda w’umutuku) na Jeannette Kagame (uri kuramutsa umwana)

 

Katalin Novák (iburyo) – utari mu bateganyijwe muri iyi nama – yayijemo bisabwe na Leta y’u Rwanda nk’uko abayiteguye babivuga

 

 

Muri iyi nama Mary Robinson yavuze ko mu Rwanda hari ibibazo byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gusa Leta y’u Rwanda yahise igaragaza umucyo kuri iyi ngingoDiane Karusisi, umukuru wa Banki ya Kigali, atanga ikiganiro ku guteza imbere abagore mu by'imariDiane Karusisi, umukuru wa Banki ya Kigali, atanga ikiganiro ku guteza imbere abagore mu by’imariEllen Johnson Sirleaf w'imyaka 84 yagiye i Kigali kwitabira iri huriro rikomeye ku burenganzira bw'abagore ku isiEllen Johnson Sirleaf w’imyaka 84 yagiye i Kigali kwitabira iri huriro rikomeye ku burenganzira bw’abagore ku isiSimbine Graça Machel, umupfakazi w'uwahoze ari perezida wa Mozambique Samora Machel na Nelson Mandela wa Africa y'Epfo, akaba n'impirimbanyi y'uburenganzira bw'umwana w'umukobwaSimbine Graça Machel, umupfakazi w’uwahoze ari perezida wa Mozambique Samora Machel, na Nelson Mandela wa Africa y’Epfo, akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’umwana w’umukobwaUmwanya mwiza wo guhura no kwishimanaAbantu barenga 6,000 b'ibyiciro n'ingeri zitandukanye bitabiriye iyi namaMonique Nsanzabaganwa, umukuru wungirije wa komisiyo y'Ubumwe bwa Africa aramukanya n'umwe mu bitabiriye iyi namaMonique Nsanzabaganwa, umukuru wungirije wa komisiyo y’Ubumwe bwa Africa aramukanya n’umwe mu bitabiriye iyi namaKuri Kigali Convention Centre habaye akarasisi k'abashyigikiye gukuramo indaKuri Kigali Convention Centre habaye akarasisi k’abashyigikiye gukuramo indaIyi nama yajemo abantu bavuye mu bihugu birenga 180Iyi nama yajemo abantu bavuye mu bihugu bigera ku 17Bagize inama nyinshi ziganira ku ngingo zitandukanye zireba abagore n'uburenganzira bwaboHakozwe inama nyinshi ziganira ku ngingo zitandukanye zireba abagore n’uburenganzira bwaboPhumzile Mlambo-Ngcuka wahoze ari visi perezida wa Africa y'Epfo aganira n'urubyirukoPhumzile Mlambo-Ngcuka wahoze ari visi perezida wa Africa y’Epfo asangiza urubyiruko ubunararibonye bwaboUmwanya wa 'Selfie'Minisitiri w'ubuzima w'u Rwanda Dr Sabin Nsanzimana aganira na Minisitiri Harjit Sajjan w'iterambere mpuzamahanga wa CanadaMinisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr Sabin Nsanzimana aganira na Harjit Sajja minisitiri w’iterambere mpuzamahanga wa CanadaMalala Yousafzai wahawe igihembo cy'amahoro cya Nobel na Maliha KhanMalala Yousafzai wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel na Maliha Khan ukuriye Women DeliveVanessa NakateI, impirimbinyi yo muri Uganda irwanya ihindagurika ry'ikirere ikaba n'intumwa ya ONU Vanessa Nakate, impirimbinyi yo muri Uganda irwanya ihindagurika ry’ikirere ikaba n’intumwa ya ONUmwe mu bitabiriye afata ifoto na Stecy Abrams wahoze ahagarariye leta ya Georgia mu nteko ishinga amategeko ya AmerikaUmwe mu bitabiriye afata ifoto na Stecy Abrams (ibumoso) wahoze ahagarariye leta ya Georgia mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika akaba umwanditsi w’ibitabo n’impirimbanyi izwi cyane y’uburenganzira bwa ba nyamucyeEllen Johson Sirleaf (iburyo) yatangaje ko yishimiye guhura na Stacey AbramsEllen Johson Sirleaf (iburyo) yatangaje ko yishimiye guhura na Stacey AbramsZozibini Tunzi (wambaye ikazu y'ubururu) wabaye Miss Universe 2019 yitabiriye iyi namaZozibini Tunzi (wambaye ikazu y’ubururu) wabaye Miss Universe 2019 yitabiriye iyi namaSophie Nzayisenga (iburyo) akirigita imirya y'inanga mu gususurutsa abitabirye iri huriroSophie Nzayisenga (iburyo) akirigita imirya y’inanga asusurutsa abitabirye iri huriroItorero ry'igihugu Urukerereza mu mbyino nyarwandaItorero ry’igihugu Urukerereza mu mbyino nyarwandaIbihe byo kwidagaduraKwidagadura

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *