Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi byinjirije u Rwanda Miliyoni 5.7$ mu minsi 7, DR-Congo, Sudani y’Epfo na Qatar byiharira Isoko

0Shares

Ijanisha ryo mu cyumweru gishize cyo ku wa 20-26 Gicurasi, ryerekanye ko u Rwanda rwinjije amadolari y’amerika 5,108,032,  miliyari zisaga 5.7 z’amafaranga y’u Rwanda zivuye mu musaruro w’ubuhinzi woherejwe mu mahanga.

Iyo mibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanha ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) yerekan ingano y’amafaranga yagiye yinjizwa na buri gicuruzwa cy’ubuhinzi cyoherejwe hanze.

NAEB igaragaza ko u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ingana na Toni 59.2 zinjije amadolari y’Amerika 170,965, ni ukuvuga miliyoni 192.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igiciro fatizo cyari amadolari 2.8 ku kilo, iyo kawa yose ikaba yaroherejwe mu Bubiligi.

Ku birebana n’icyayi, u Rwanda rwohereje mu mahanga Toni 855.4 zinjije amadolari y’Amerika 2,244,830, ni ukuvuga miliyari zirenga 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igiciro fatizo cyari amadolari y’Amerika 2.6 ku kilo, icyayi cy’u Rwanda kikaba cyaroherejwe ku isoko rya Palistan n’iryo mu Bwami bw’u Bwongereza (UK).

Indabo, imboga n’imbuto byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize bingana na Toni 410.2 byinjije amadolari y’Amerika 676,057, ni ukuvuga milioni zisaga 761.8 z’amafaranga y’u Rwanda bikaba byaragurishijwe ku giciro fatizo cy’idolari 1.6.

Amasoko yoherejwemo indabo imboga n’imbuto biturutse mu Rwanda ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), u Buholandi n’u Budage.

Andi mafaranga yavuye mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi woherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize yavuye mu bikomoka ku matungo byinjije amadolari y’Amerika 187,618, ibinyampeke n’ifu byinjije amadolari 1,365,943.

Haza kandi ibinyamafu n’ibinyabijumba byinjije amadolari y’Amerika 81,854, ibinyamisogwe byunjije amadolari 45,005, ibinyamavuta byinjije amadolari 30,690 ndetse n’ibindi bicuruzwa byinjije 305,070.

Amasoko yoherejwemo uwo musaruro harimo irya RDC, irya Sudani y’Epfo ndetse n’irya Qatar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *