Bamwe mu bahinzi bahinga mu gishanga cy’Urushoka kiri mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko igishanga cyabo cyangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Huye-Nyaruguru.
Aba bahinzi bavuga ko Abashinwa bakora uyu muhanda barundanga itaka hafi y’iki gishanga, kuri ubu rikaba ryararidutse ryirunda muri iki gishanga.
Abaturage bahingamo bavuga ko iri taka ryangije imyaka yabo n’ubutaka bwo muri iki gishanga ku buryo kitagihingwa.
Mu gishanga cy’Urushoka kiri mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Muyogoro, abaturage bavuga ko bangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda Huye – Nyaruguru aho Abashinwa barundanga itaka bakora uy muhanda kui rubu itaka rikaba ryaramanutse risiba igishanga ryangiza n’imyaka y’abaturage.
Abaturage baravuga ko batewe igihombo niyangirika ry’iki gishanga kuko ariho bakuraga ibibatunga umunsi kuwundi bakaba basaba ko ubuyobozi bwareba icyo bubafasha.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege aravuga ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bagiye kureba sosiyete y’Abashinwa yubutse uyu muhanda kugira ngo barebe icyo bafasha abaturage.
Iki gishanga abahinzi bahingagamo imyaka itandukanye irimo imyumbati, ibishyimbo n’indi myaka.
Ni igishanga bari baratijwe na Leta kuri ubu nta bwishigizi bari bafite.
Abahinzi basaba guhabwa ingurane ni 45.