Umuryango uharanira ubutabera ku bagizweho ingaruka n’ubwicanyi mu Ntara za Kivu zombi na Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wagaragaje ibyavuye mu maperereza yagiye akorwa n’uyu muryango ku byaha by’ubwicanyi ndengakamere bukomeje gukorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abahema bo muri iki gihugu.
Uko bwije n’uko bukeye muri Congo hakomeza kugenda hagaragara ibikorwa by’urugomo, itotezwa ndetse n’imvugo zihembera urwango zikorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’abo mu bwoko bw’Abatutsi baba muri iki gihugu.
Ibi byose bikorerwa mu maso ya guverinoma ya Congo ndetse akenshi ugasanga binashyigikiwe na bamwe mu bayobozi b’iyi guverinoma cyo kimwe n’umuryango mpuzamahanga usa nk’ubyirengagiza nkana.
Mu kiganiro cyaraye kibereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyari kigamije kumurika ibyavuye mu maperereza yakozwe n’uyu muryango, bagaragaje imvano y’ubu bwicanyi ndengakamere bukomeje gukorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Congo.
Umwe mu bagize uyu muryango, Thomas Urk yagize ati “Aba mwumva bo mu bwoko bw’Abatutsi muri iki gihugu bafatwa nk’abanyarwanda, baje baturutse mu Rwanda, rero ibyo byose ni ibihuzwa n’ingaruka z’ubutegetsi bw’abakoloni ndetse by’umwihariko n’ubutegetsi bwa Mobutu bwagiye bugaragaza ko ubwoko bw’Abatutsi ari abimukira, aho bagiye bagirwa ibicibwa muri Congo.”
Iri perereza ry’uyu muryango kandi rikomeza rigaragaza icengezamatwara rya bamwe mu bayobozi b’iki gihugu bagiye bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bakangurira abaturage gufata iya mbere bamagana abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’Abatutsi bo muri Congo, ibi bikanahuzwa n’ubufatanye bukomeje kugaraga hagati ya guverinoma ya Congo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye irimo n’uwasize ukoze jenoside mu Rwanda wa FDLR.
Amezi 9 agiye gushira mu Burasirazuba bwa Congo imirwano yubuye hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’umutwe wa M23, imirwano imaze ukwezi yongeye gukaza umurego, aho kandi benshi mu baturage bo muri iki gihugu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje kugenda bahunga ubwicanyi ndengakamere bukomeje gukorwa ndetse no ku mbugankoranyambaga amwe mu mashusho akomeje guhacicikanira agaragaza abicwa urw’agashinyaguro.