Harmonize yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo kizabera mu Bwongereza

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Rajab Abdul Kahali wamenyekanye nka Harmonize, yatumiye umuhanzi Bruce Melodie mu gitaramo afite mu Bwongereza muri Gicurasi 2023.

Ni igitaramo uyu muhanzi yise “Harmonize and Friends” kizaba ku wa 20 Gicurasi 2023 i Londres mu Gihugu cy’UBwongereza.

Umubano wa Bruce melodie na harmonize watangiye mu Ugushyingo 2021 batangirana kugirana ubumwe budasanzwe bitewe n’imishinga itandukanye bafitanye.

Icyo gihe Melodie yari ari kwitegura igitaramo cy’imyaka 10 yari amaze mu muziki cyabaye tariki ya 6 Ugushyingo 2021.

Umuhanzi Harmonize ni umwe mu bashishikarije abantu kuzitabira iki gitaramo nyuma hamenyekanye amakuru ko aba bahanzi bombi bafitanye umushinga w’indirimbo ndetse ubu yamaze kujya hanze. bayise ‘Totally Crazy’.

Uretse Bruce Melodie Abandi bahanzi batumiwe muri iki gitaramo harimo Umunya-Nigeria Skales, Umugandekazi Spice Diana, Umunya-Kenya Khaligraph Jones n’abandi batandukanye bakomeye biganjemo abakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.

Harmonize yigeze no gutumira Bruce Melodie mu gitaramo cya ‘Afro East Carnival’ yateguye cyabaye tariki 5 Werurwe 2022. Ibintu bigaragaza ko aba bahanzi bafitanye ubumwe.

Uyu muhanzi aherutse gusura Bruce Melodie I Kigali muri Mutarama 2023 nubwo nta ruhande na rumwe rwatangaje icyamugenzaga bikagirwa ubwiru.

Uyu munya Tanzania Harmonize udahwema kwerekana urukundo afitiye abanyakigali, ashaka gukomeza kwiyegereza abakunzi b’umuziki nyarwanda kuko ari igihugu kirimo gutera imbere Mu muziki no gukomeza kwigwizaho abafana.

iki gitaramo giteganyijwe muri Gicurasi 2023 mu Bwongereza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *