Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu kiciro cy’abatarengeje Imyaka 28 na 20 yamenye yamenye amatsinda izaba iherereyemo mu mikino y’Akarere ka 5 (IHF Trophy) izabera i Addia Ababa muri Etiyopiya hagatu ya tariki 12 na 18 Gicurasi 2024.
Mu kiciro cy’abatarengeje Imyaka 18, u Rwanda rwashyizwe mu Itsinda rya kabiri rusangiye na Ethiopia, Rwanda ndetse na Tanzania.
Mu gihe Itsinda rya mbere ririmo Ibihugu by’u Burundi, Djibouti na Kenya.
Mu kiciro cy’abatarengeje Imyaka 20, u Rwanda rwashyizwe mu Itsinda rya mbere rusangiye n’Ibihugu bya Djibouti, Kenya n’u Burundi.
Mu gihe itsinda rya kabiri ririmo Ibihugu bya Ethiopia, Somalia Tanzania na Uganda.
Mbere yo kwerekeza muri Etiyopiya mu Rukerera rwo kuri iki Cyumweru, Ikipe y’Igihugu yabanje gukina n’iya Polisi mu mikino yakiniwe ku Kibuga cya Kimisagara.
Mu batarengeje Imyaka 18, Ikipe y’Igihugu yatsinzwe na Polisi B amanota 37 kuri 18, mu gihe Ikipe ya Polisi A yaguye miswi y’amanota 33-33 n’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje Imyaka 20.
Amafoto