Mu gihe ikibazo cy’ibura ry’imodoka gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, gukemura iki kibazo bigeze he?.
Mu gusubiza iki kibazo, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hategerejwe imodoka nini 150 zizafasha mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Ministeri y’Ibikorwaremezo iravuga ko mu gihe cy’amezi 4 mu Mujyi wa Kigali hazaba hageze icyiciro cya mbere cy’imodoka 105 mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi kimaze igihe kirekire kigaragara.
Ni mu masaha agana saa Mbili z’Ijoro, urujya n’uruza ruba ari rwose muri Gare ya Nyabugogo, abagenzi bashakisha Bus (Imodoka) ziberekeza mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Muri aba, harimo abahagera saa Kumi n’Imwe bavuye mu Mirimo yabo, aya masaha akarinda agera bagitegereje.
Amasaha ya mu gitondo abantu bajya mu kazi n’aya nimugoroba bakavaho niyo akunze guteza ibibazo, abatega imodoka mu buryo bwa rusange, haniyongeraho n’umubyigano w’imodoka z’abantu ku giti cyabo n’izindi zikora akazi kanyuranye zihurira mu muhanda n’izitwara abagenzi.
Abadepite bibaza igihe iki kibazo kizarangirira kuba abatuye mu mugi wa Kigali bashobora kumara amasaha agera kuri 3 mu muhanda.
Iyo usesenguye usanga ikibazo cy’imodoka gisa n’icyarenze ubushobozi bw’amasosiyete atwara abagenzi, bityo ko igihe kigeze ngo leta ishyire ubushobozi bugaragara mu itwarwa ry’abagenzi.
Gusa, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest yizeza ko imodoka za mbere zisaga 100 zizagera mu gihugu mu mezi 4 ari imbere.
Ku rundi ruhande ariko, ikibazo cy’imodoka zibyigana cyangwa (Ambouteillage) mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba kiri mu bitinza imodoka by’umwihariko izitwara abagenzi.
Ni mu gihe hashize igihe havuga ishyirwaho ry’Imihanda igenewe imodoka zitwara abagenzi ariko na nubu amaso akaba yaraheze mu kirere.