Goalball: Rwamagana irarwana ku gikombe cya Shampiyona mu mpera z’iki Cyumweru

Mu mpera z’iki Cyumweru biraza kuba ari ibicika mu Karere ka Bugesera, ubwo hazaba hasozwa Shampiyona ya Goalball.

Iyi mikino isoza iyi Shampiyona y’Igihugu iteganyijwe gukinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, mu kiciro cy’abagabo n’abagore.

Mbere y’uko hakinwa umunsi wa nyuma, ikipe z’Akarere ka Rwamagana mu bagabo n’abagore nizo ziyoboye urutonde rw’agateganyo.

Mu mwaka ushize, ikipe y’Akarere ka Rwamagana mu bagabo niyo yegukanye Shampiyona mu gihe mu bagore ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare (UR Nyagatare) ariyo yayegukanye.

Komite y’Igihugu y’imikino y’abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NPC), mu bihe bitandukanye, yakunze gutangaza ko igamije kuzamura imibereho y’abantu bafite ubumuga binyuze mu mikino ndetse no kubafasha kwibona mu buzima busanzwe nk’abandi aho guhezwa no kwiheza nk’uko byakunze kugenda mu myaka ishize.

Imikino y’abantu bafite Ubumuga imbere mu gihugu ikomeje gukinwa mu mikino itandukanye, kuva ku mikino y’abatabona kugera ku mikino y’abantu bafite Ubumuga bw’Ingingo..

Ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda nabwo ntabwo ari agafu k’Imvugwarimwe, kuko mu mukino wa Volleyball w’abantu bafite Ubumuga, rwamaze kwigararurira Umugabane wa Afurika, ibi bigashimangirwa n’imikino itandukanye rwitabira, irimo Igikombe cy’Issi, Imikino Olempike y’abantu bafite Ubumuga ndetse na za Shampiyona zinyuranye.

Gusa, muri Goalball ntabwo uyu mukino urashinga imizi nk’indi mikino, ariko intego ikaba ari ukugeza uyu mukino ku rwego rwo hejuru.

Amakipe azitabira umunsi wa nyuma wa Shampiyona ya Goalball 2023 mu Karere ka Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *