Mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, haravugwa inkuru y’Umukobwa ushinjwa guha abasore babiri Amafaranga Ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ngo bice nyina nyuma y’uko yanze kumugurira Inzoga. Ibi ni nyuma y’uko yari amaze gufata amafaranga ya VUP ahabwa abageze mu za bukuru.
Mu ijoro rya tariki ya 01 Kamena 2023, nibwo mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Gacurabwenge mu Mmurenge wa Byumba nibwo aya mahano yakozwe
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko ubusanzwe utishoboye, kuko uyu mukobwa ni umuzunguzayi wabyariye mu rugo, akaba abana na nyina ‘Pharasie’ nawe ufite ubumuga, utunzwe no gusaba. Yakomeje avuga ko bahoraga mu makimbirane ashingiye ku mutungo.
Uyu muturanyi wa bo yakomeje avuga ko uyu mukobwa yahoraga ahiga ko azica nyina akegukana akazu gato babamo.
Ati:“Byaje gusemburwa n’amafaranga umukecuru yafashe muri VUP, umukobwa amusabye ngo amugurireho urwagwa undi arabyanga. Arangije yigira inama yo gushaka abasore babiri abaha amafaranga ibihumbi bitanu abaha amabwiriza yo kujya kumwica, baragenda baramuhondagura bamugira intere ariko k’ubw’amahirwe ntibamunogonora.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwasama yabwiye Igicumbi News ko aya makuru nabo bayamenye kandi inzego z’umutekano zahageze iperereza rikaba rikomeje.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yabwiye Igicumbi News ko umukobwa n’abasore babiri bakekwaho uyu mugambi wo kwica umukecuru bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati:“Uwo mukecuru bamubonye nko mu ma saa mbili za mu gitondo aryamye ahantu yakomeretse nuko twihutira kumujyana kwa muganga abo twakekaga turabafata harimo abahungu babiri kuko nabo dukeka ko bategaga abantu n’ijoro bakabambura, hanyuma tuza gukomeza iperereza biba ngombwa ko turikorera no mu bana be harimo uwo mukobwa gusa nta makuru nyayo aratangwa ngo hamenyekane niba abifitemo uruhare.”
Ngezahumuremyi uyobora umurenge wa Byumba, yakomeje abwira Igicumbi News ko urubyiruko rukwiye kwirinda ikibi cyose cyatuma abana bendereza ababyeyi ba bo.
Uyu mukobwa n’abandi basore babiri, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe hakomeje gukorwa iperereza. (Igicumbi News)