Gicumbi: Abaturiye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside biyemeje guhangana n’abayipfobya

0Shares

Abaturiye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bafitanye igihango n’ingabo zahoze ari iz’Inkotanyi ku buryo bashyize imbaraga mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije kubiba urwango.

Aba baturage 243 biganjemo urubyiruko, abarimu, abari mu nzego z’ibanze ndetse n’abatuye ku mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Benshi  muri bo bavuga ko bamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayasomye mu bitabo, abandi bayize mu mashuri cyangwa bayumva mu itangazamakuru kuko icyo gihe babanaga n’ingabo zari iza RPA zibacungiye umutekano.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Nteko Ishinga Amategeko batangaje ko byabibukije igihango bafitanye n’inkotanyi ndetse ngo bizatuma barushaho no guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko guhuza amateka yo ku Mulindi w’Intwari n’ayo mu bindi bice by’igihugu bifite uruhare runini mu kugaragaza ukuri kw’ibihe bigoye u Rwanda rwanyuzemo.

Iki gikorwa giteguwe mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwinjire mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 29.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *