Gicumbi: Abaturage bo mu Murenge wa Kaniga bahawe Ikigo Nderabuzima

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bishimiye gutaha Ikigo Nderabuzima cya Mulindi kiri mu Murenge wa Kaniga, bagaragaza ko kizabafasha kugera kuri serivisi z’ubuvuzi mu buryo buboroheye.

Ikigo Nderabuzima cya Mulindi cyubatse mu buryo bugezweho, gifite ibikoresho ndetse n’isuku byose bishimwa n’abacyivurizaho.

Kuva cyakwimurwa aho cyari cyubatse mu manegeka kikubakwa bushya, abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mulindi mu Karere ka Gicumbi barashima ko na serivisi cyabahaga zanoze.

Uretse serivisi nshya ziyongereyemo, ubuyobozi bwacyo bunavuga ko kiri mu nzira zo kujya ku rwego rwisumbuyeho.

Hashize imyaka ibiri cyimuwe mu manegeka cyubakwa bundi bushya kandi cyongerwamo na serivisi kitagiraga nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wacyo Hakizimana Donatien.

Ikigo Nderabuzima cya Mulindi giha serivisi abaturage b’imirenge itatu irimo uwa Kaniga, Mukarange na Cyumba.

Hakizimana yavuze ko muri serivisi batanga hari izindi zishobora kwiyongeramo zikazahita zigishyira ku rundi rwego.

Ikigo nderabuzima cya Mulindi gishya cyubatswe na Imbuto Foundation gitwara miliyari 1,6 Frw mu gihe cyatangiye gukorerwamo mu 2022.

Ni kimwe mu bikorwa byegerejwe abaturiye imipaka hagamijwe kuborohereza kubonera serivisi hafi batagombye kujya mu mahanga.

Nikimara kugera ku rundi rwego kizaba gikuriye ibindi bigo nderabuzima bigera kuri bitanu bigikikije birimo icya Rushaki, Mukarange, Bushara, Cyumba na Manyangiro. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *