Rwanda: BNR yagabanyije igipimo cy’inyungu fatizo igishyira kuri 7%

Komite ishinzwe politike y’ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yafashe umwanzuro wo kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo cy’iyi Banki kigezwa kuri 7.0%, kivuye kuri 7.5% cyariho mu bihembwe bitatu bishize.

Izamuka rya hato na hato ry’ibiciro ryari ryaratumye Banki Nkuru y’u Rwanda yongera inyungu fatizo ku bigo by’imari.

Kuri uyu wa Gatatu, Banki Nkuru y’u Rwanda yafashe icyemezo ko iyo nyungu iva kuri 7.5% yariho mu bihembwe bitatu bishize iyishyira kuri 7%.

Ibi byagaragajwe nk’ibitanga icyizere ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko uzaba uri ku kigero cyiza, bishingiye ku mpuzandengo y’igihembwe cya  2023 aho umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wari ku 8.9% ukagera kuri 4.7% mu gihembwe cya mbere cya 2024, nk’uko Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabosobanuye.

Raporo ya Komite ishinzwe politiki y’ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwitwara neza. 

Ibigaragazwa n’izamuka rya 10% mu gihembwe cya kane cya 2023.

Gusa nubwo bimeze bityo, haracyagaragara icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, nka kimwe mu bigarukwaho nk’ibigira ingaruka ku isoko ry’ivunjisha.

BNR kandi yagaragaje ibyavuye muri raporo ngaruka gihembwe ya komite ishinzwe ubutajegajega bw’urwego rw’imari, ahagaragajwe ko uru rwego rwakomeje gutera imbere bigendanye n’ibihembwe byabanje aho mu mpera za Werurwe 2024, umutungo wose w’urwego rw’imari wazamutse ku kigero cya 20.8% ugera kuri Miliyari 11,008 uvuye kuri Miliyari 9,113 z’amafaranga y’u Rwanda. (RBA)

Umuyobozi wa BNR, John Rwangombwa. (Ifoto/Ububiko)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *