Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwa Kigali rwubatse ku Gisozi, Perezida wa Zambiya Hakainde Hichilema yavuze ko amateka ya Genocide agiye kujya yibukwa no muri iki gihugu.
Perezida Hichilema yasuye uru Rwibutso ka kimwe mu bikorwa byaranze uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda kuva ku wa Kabiri, akaba yarusoje kuri uyu wa Gatatu.
Agaruka kubyo yabonye nyuma yo gusura uru Rwibutso, mu kiganiro n’Itangazamakuru, Perezida Hichilema yavuze ko ari agahinda n’igisebo ku kiremwamuntu muri rusange aho kiva kikagera.
Ati:”Ntabwo waba ugira Umutima igihe amateka nkaya utayaha agaciro. Akwiye kwibukwa, mu rwego rwo kwirinda ko hari ahandi yakongera kuba, haba mu Rwanda, mu gihugu cyange cya Zambiya n’ahandi ku Isi muri rusange”.
“Ibyo nabonye mu Rwibutso, byerekana ko urwango rugomba kugira aho rugarukira, n’ubwo abantu bamwe bitaborohera”.
“Iyo abantu badafite ububasha bwo kwishyiriraho nyirantarengwa yo gukumira urwango, hagomba kugira abatera intambwe bakabikora kugira ngo Jenoside atazongera kubaho”.
Perezida Hakainde yavuze ko yahaye agaciro ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nka kimwe mu bikorwa byakumira imikorere mibi y’ubuyobozi no kubaka ejo hazaza h’Ibihugu muri rusange.
Ati:”Kugeza ubu turacyavuga Jenoside yakorewe Abayahudi kandi ni byiza ko tuyivuga ho, kuri njye byampaye icyuho cy’amakuru, iyo tugize ikintu tubona mu gihugu runaka ni inshingano ko tugomba gushaka igisubizo tutagombye gutegereza ko amazi arenga inkombe, cyane ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yateguwe”.
“Ibihugu byombi bigomba kuzamura imikoranire, guhanahana amakuru, no gukorera hamwe nk’ukuntu umwe. Bidakozwe, amasezerano twasinyanye ajyanye n’umutekano no guhanahana amakuru ntacyo yaba amariye abaturage bacu”.