Gaza: Ingabo za Isiraheli zigambye kuboha Imbohe 4 zari zaratwawe Bunyago na Hamas

Isiraheli yatangaje ko yabohoye abantu bane mu bafashwe bunyago n’abarwanyi ba Hamasi taliki 7 z’ukwezi kwa 10 umwaka ushize.

Ni wo mubare munini w’imbohe ingabo za Isirayeli zibohoje kuva intambara hagati y’impande zombi yatangira mu ntara ya Gaza.

Ingabo za Isirayeli zatangaje ko zabohoje Noa Argamani ufite imyaka 25; Almog Meir Jan, 21; Andrey Kozlov, 27; na Shlomi Ziv ufite imyaka 40.

Babohojwe mu gitero ingabo za Isirayeli zivuga ko cyakoranywe ubuhanga cyagabwe mu masaha ya ku manywa ahitwa Nuseirat.

Ababohowe bakuwe ahantu habiri hatandukanye. Ubwo Hamasi yagabaga igitero muri Isirayeli taliki 7 z’ukwezi kwa 10 umwaka ushize, yafashe bunyago abantu 250.

Iki gitero kibohoje imbohe za Isirayeli kibaye mu gihe igitutu cy’amahanga gikomeje kwiyongera kuri Isirayeli isabwa kugabanya umubare w’abasivili bagwa mu ntambara ibera mu ntara ya Gaza ubu imaze amezi umunani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *