Gatsibo: Ishyari ryatumye bahitana Mubyara wabo

0Shares

Abavandimwe babiri bo mu Karere ka Gatsibo batawe muri yombi bazira kwica mubyara wabo nyuma yo kumugiriraga ishyari ry’uko akunzwe n’ababyeyi baba bavandimwe.

Mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo mu Mudugudu wa Gashango, haravugwa urupfu rw’umusore bikekwako yishwe na babyara be bamuziza kuba yarakunzwe n’ababyeyi baba babo kubarusha.

Umuyobozi w’uyu Murenge wa Kageyo, Gilbert Nayigizente  yatangaje iby’aya makuru, ahamya ko aba basore bashyirwa mu majwi ko aribo bivuganye uyu mubyara wabo.

Abaturanyi babo nabo bakemeza ko, aba basore babanaga na Nyakwigendera kandi akaba yari Umwana mwiza ndetse w’intangarugero, ari nabyo byatumye Ababyeyi b’aba basore bamuha Isambu, bakamuha naho akorera Umurimo w’Ubucuruzi abo Basore bo ntacyo bahawe.

Ibi kikaba byafatwa nk’intandaro yo kwivugana uyu mubyara wabo.

Abaturage bagatangaza ko babyutse bajyana n’uyu Nyakwigendera mu Murima barimo gutunda Ifumbire, bikavugwa ko ariho bamwiciye bakoresheje Umuhoro, ubwo bari bageze ahiherereye.

Umuyobozi w’uyu Murenge yasabye abaturage kujya birinda inzangano zibyara kwicana, kuko nabo n’ubwo baba bamwishe, Itegeko ribahana bakarangiriza Ubuzima bwabo muri Gereza.

Mu gihe hagikorwa Iperereza ryimbitse, aba basore batatangajwe amazina bafungiwe ku Biro by’Ubugenzacyaha (RIB) muri uyu Murenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *