Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burizeza ubufasha abaturage bako basenyewe n’imvura ivanze n’umuyaga ikangiza inzu zabo, imyaka mumirima yiganjemo urutoki ndetse n’ibyumba by’amashuri, iyi mvura ikaba yasize abo baturage ntaho gukinga umusaya bafite kuburyo basaba ubutabazi bwihuse.
Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi niyo yibasiye Imirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi na Remera ku munsi wo ku wa kabiri, aho kuri ubu habarurwa inzu zisaga 126 zasenyutse burundu izindi zirangirika.
Abaturage bangirijwe n’iyi mvura basaba ko bafashwa kubona ibibagoboka birimo n’isakaro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko ku bw’amahirwe nta buzima bw’abaturage bwahaburiye ariko ko hanasenyutse bimwe mubyumba by’amashuri.
Umuyobozi w’aka Karere, Gasana Richard ahumuriza abaturage bahuye niki kibazo akabizeza ubufasha bw’Akarere.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA ishishikariza Abaturarwanda bose gufata by’umwihariko ingamba zirimo kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta, kugira ngo barusheho gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza. (RBA)