Gakenke: Umurenge wa Muhondo ugiye kugirwa igice cy’Umujyi

0Shares

Umurenge wa Muhondo n’umwe muri 19 igize Akarere ka Gakenke ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Ugizwe n’Utugari icyenda tubarizwamo abaturage basaga ibihumbi 24.

Ubuyobozi butangaza ko bwatangiye urugendo rwo kugira uyu Murenge igice cy’Umujyi, cyane ko wegereye Umujyi wa Kigali.

Hashingiwe ko kuva aha i Muhondo ujya mu Mujyi wa Kigali, Umurwa mukuru w’u Rwanda ari amafaranga 1500 Frw gusa, hazakorwa ibishoboka byose uyu Murenge ushyirwe ku rwego rugezweho, bityo binoroshye kugenderana n’Abanyakigali.

Ibikorwa bigamije guteza imbere uyu Murenge, birimo Urugomero rw’Amashanyarazi ruri kuhubakwa, uru rukazaba ari rumwe mu nini ziri mu Rwanda.

Imirimo yo kubaka uru Rugomwero, ibyarira abaturage inyungu, cyane ko umubare utari muto, uhakorera akazi ka buri munsi, bityo bikabafasha kwiteza imbere.

Nyuma y’uko Ibiro by’uyu Murenge byari mu biteza ubusembwa aka gace, mu 2020 hubatswe ibigezweho, ndetse kuri ubu ukaba ari umwe mu Mirenge ikorera mu nyubako igeretse (Etage) mu Rwanda.

Ibi kandi birajyana n’imirimo yo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Muhondo, byatangiye tariki ya 15 Mutarama 2025, bikaba byitezwe ko mu Mwaka umwe bizaba birangiye. 

Kuvugurura iki Kigo, bizajyana no kugiha ubushobozi bwo gutanga serivise nyinshi zirimo n’izigezweho.

Amafoto

May be an image of 4 people
Imirimo yo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Muhondo yatangiye kuri uyu wa 15 Mutarama 2025.

 

May be an image of 2 people

May be an image of 1 person

No photo description available.

No photo description available.

May be an image of 1 person and timber yard

May be an image of 2 people and grass

No photo description available.

May be an image of 6 people

May be an image of 2 people and tree

 

Habimana Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *