Umuturage witwa Harindintwali Valentin wo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga, yatangije uruganda ruto rukora mu bisheke isukari y’umwimerere, iboneka nta kinyabutabira cyongewemo.
Ibikorwamo iyi sukari, ni ibisheke bisanzwe. Birozwa bigashyirwa mu mashini ibikamuramo umutobe. Uwo mutobe utekwa ku bushyuhe bwa Dogere selisiyusi 350 (350°C). Nyuma y’amasaha abiri amazi aba amaze gushiramo yabaye umwuka, hagasigara isukari yonyine iri mu ibara ry’umuhondo.
Harindintwari Valentin avuga ko itagira ingaruka mbi ku buzima.
Ubu ni ubushakashatsi yashyize mu bikorwa yifashishije Eng. Yves Nikubwayo wize ibinyabutabire akabona n’amahugurwa mu nganda nk’izi mu mahanga.
Mu mwaka umwe Harindintwari Valentin w’imyaka 38 abara ko amaze atangiye umushinga we, yavuye mu bukode ashora imari mu kubaka aho akorera n’ibikoresho byose, bifite agaciro ka miliyoni zisaga 40Frw, anifuza kongera ingano y’isukari akora ku munsi.
Ku ruganda ahafite abakozi 10 bahoraho, kandi rwabaye n’isoko ry’umusaruro w’abahinzi b’ibisheke basaga 20 biganje mu mirenge ya Gakenke na Mataba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime François avuga ko ubuyobozi bwiteguye gufatanya nawe mu gushakira ibisubizo ibyatuma umushinga w’uyu muturage udatera imbere.
Ikilo cy’iyi sukari Valentin Harindintwari akigurisha ibihumbi 3000Frw, kikaba ari igiciro kiri hejuru y’isukari isanzwe bitewe n’uko ngo ikiguzi cyo kuyibona nacyo kiri hejuru.