Gakenke: Abatuye mu Manegeka bari kubakirwa Umudugudu w’Ikitegererezo

0Shares

Mu Murenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke, hari kubakwa Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano, ugizwe n’inzu 60 zizatuzwamo abaturage bari batuye mu manegeka.

Bamwe mu bazatuzwa muri izi nzu babwiye Igitangazamakuru cya Leta (RBA) dukesha iyi nkuru, ko bishimiye kuba bagiye gutuzwa heza, bakavanwa ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inzu 50 muri zo zamaze gusakarwa, aho imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero, ubwogero n’ikigega cya litiro 2000 gifata amazi.

Abaturage barenga 350 bahawe akazi mu kubaka izi nzu, aho bakora mu bijyanye no kubaka, abafasha abubaka n’indi mirimo itandukanye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, bugaragaza ko izi nzu zizaba zarangiye muri Kanama 2024.

Muri uyu mudugudu hazubakwa ibindi byiciro aho umushinga wose uzarangira hubatswe inzu zigera kuri 300.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *