Gakenke: Abahinze Inanasi baziburiye Isoko

0Shares

Abahinzi b’Inanasi bo mu Karere ka Gakenke bibumbiye muri koperative COOAFGA, barataka igihombo baterwa nuko uruganda bazigemuriraga rwafunze imiryango. 

Ni nyuma y’uko bari bitabiriye kuvugurura ubuhinzi bwazo kuva mu 2016 umusaruro ukiyongera.

COOAFGA ni koperative y’abahinzi b’inanasi ibumbiye hamwe abagera kuri 99 bo mu mirenge ya Gakenke, Mataba, Minazi na Gashenyi.

Bavuga ko bataravugurura ubuhinzi bwazo nta musaruro babonaga.

Babifashijwe n’Akarere ka Gakenke, kabahaye ubutaka bwa hegitari 4 ndetse abafatanyabikorwa b’ako Karere barimo OXFAM na Duterimbere babongerera ubumenyi muri gahunda yiswe Nshore Nunguke, maze umusaruro w’inanasi urarumbuka.

Gusa baje guhura n’ikibazo cy’isoko kuko koperative COOVAFGA ifite uruganda rwengagamo imitobe na divayi rwategetswe gufunga.

Bavuga ko byabateje igihombo, bagasaba inzego bireba kubafasha kubona irindi soko.

Iyo Koperative kuva muri 2007 yashyiraga ku isoko ibinyobwa bifite izina rya Buranga ndetse ngo bari bagiye guhabwa icyangombwa cya burundu cy’ubuziranenge gitangwa na Rwanda FDA, ariko baje kubwirwa na RDB ko iryo zina rya Buranga batemerewe kurikoresha kuko ari iry’umusozi.

Aba bahinzi b’inanasi bavuga ko Akarere ka Gakenke kabafasha iki kibazo kibakomereye kikabonerwa igisubizo kuko kuzongera kwandika izina bizabatera igihombo ndetse bikabahenda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime-Francois aravuga ko iki kibazo bagiye kukiganiraho na COOVAFGA kugira ngo gishakirwe umuti.

Gakenke ni kamwe mu Turere tweza inanasi nyinshi mu misozi yako kuko zihingwa ku bwinshi mu mirenge 9 kuri 17.

Ni mu gihe iyo COOVAFGA yo ivuga ko yakoranaga n’abahinzi banini bagera kuri 350 bayihaga toni ziri hagati ya 8 na 10 buri cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *