Abatuye Akarere ka Gakenke n’abahagenda bavuga ko hakwiye kongerwa ishoramari mu bikorwaremezo bijyanye n’amahoteri, bitewe n’umubare urushaho kwiyongera w’abakururwa n’ubukerarugendo na Serivise zihatangirwa bikabaviramo kuhirirwa ariko ntibaharare.
Mu Karere ka Gakenke hari ubutaka bungana na Hegitari 3850 buhingwaho Kawa, yamaze kwamamara imbere mu gihugu no mu mahanga.
Uyu ni umwe mu mirimo ikururira abantu kugana aka Karere nk’abakozi, abaguzi cyangwa abakerarugendo nk’uko bishimangirwa na Koperative Dukunde Kawa-Musasa yo mu Murenge wa Ruli yakiriye abakerarugendo basaga 200 mu mwaka wa 2022, ikajya ibaraza mu mujyi wa Kigali.
Ibi byatumye agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda adasigara mu Karere ka Gakenke.
Ku rundi ruhande hari abishatsemo ibisubizo kugira ngo bashobore gucumbikira abo bakira bitabahenze.
Muri Ruli, umuryango w’ababikira b’abadominikani wahubatse inzu igeretse rimwe ishobora gucumbikira abantu 20.
Kuba iyi inzu itakira buri wese ushaka gucumbika bitewe n’umuhamagaro w’ababikira bayicunga, bituma ikibazo cy’amacumbi gikomeza kuba ingutu, kandi abakurikiranira hafi iterambere rya Gakenke babibonamo igihombo.
Mu guteza imbere uru rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwahaye koperative Abakunda Kawa inyubako zo kuvugururwa ikazongera ku macumbi iri kubaka mu murenge wa Rushashi.
Umucungamutungo wayo Dusabamahoro Sylidio avuga ko bategereje ibyangombwa kugira ngo ubwo butaka babwubakeho hoteli ijyanye n’igihe, izaba ari n’iya mbere yubatswe muri aka karere kabarurwamo kompanyi 15 zicukura ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko Akarere kiteguye korohereza abifuza gushora imari muri uru rwego.
Ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari mu karere ka Gakenke rigaragaza ko habarurwa inzu ebyiri gusa z’amacumbi yujuje ibisabwa, zifite ubushobozi bwo gucumbikira abantu 34.