FIFA WC 2026Q: Umutoza w’Amavubi yatangaje ko gutsindwa na Benin byabasigiye Amasomo

0Shares

Mu Ijoro ryakeye, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yaraye ikinnye Umukino w’Umunsi wa 3 wo mu Itsinda rya 3 (Group C), mu yo gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026, kizabera muri USA, Canada na Mexique.

N’umukino utahiriye abasore b’Umutoza w’Umudage, Torsten Spittler, kuko bawutsinzwemo igitego 1-0 cyatsinzwe na Dodo Dokou ku munota wa 37 kuri Koruneri yatewe na Jodel Dossou.

Uyu mukino wakiniwe kuri Sitade Felix Houphouet-Boigny muri Ivory Coast, aho Benin yakirira imikino yayo, kuko idafite Sitade iri ku rwego rujyanye n’igihe.

Iki gitego cya Dokou nicyo cyatandukanyije impande zombi, kuko u Rwanda rutigeze rucyishyura mu minota 53 y’umukino yari isigaye.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Torsten Spittler, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:“Ntabwo twagaragaje amashagaga dusanganywe. Twahaye icyuho Benin ibona uko ikina. Benin n’Ikipe ifite abakinnyi bafite ubuhanga butandukanye ndetse n’imbaraga. Mu gihe udakinnye uko usanzwe ukina, bagusanga mu kibuga cyawe, nibyo byatubayeho mu gice cya mbere, ndetse banakidutsindamo igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino”.

Yakomeje agira ati:“Igice cya kabiri twagikinnye neza n’ubwo nta gitego twatsinze. Abakinnyi bari bahinduye uburyo bw’imikire ugereranyije n’igice cya mbere, kuko buri mukinnyi yagerageje kurema amahirwe y’igitego. Ndatekereza ko dukwiye gukomerezaho, tukazakomeza gukina gutya no mu mukino dufitanye na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.”

Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru, Spittler yashimye urwego rw’imikinire rwagaragajwe na rutahizamu Jojea Kwizera usanzwe ukinira Ikipe ya Rhode Island FC, avuga ko n’ubwo yinjiye mu kibuga asimbuye muri uyu mukino, azafasha Ikipe y’Igihugu mu mikino iri imbere.

Nyuma yo gutsindwa na Benin igitego 1-0, nicyo gitego rukumbi u Rwanda rwari rutsinzwe muri iyi mikino.

Byatumye rusatirwa na Benin kuko banganya amanota 4 bombi, gusa u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa mbere kuko ruzigamye Igitego 1.

Umukino w’Umunsi wa 4, u Rwanda ruzawukinira kuri Sitade Moses Mabhida mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.

Amafoto

Torsten Spittler, utoza Amavubi, avuga ko Intsinzwi ya Benin yabigishije.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *