Ferwafa yashyize umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ku masaha yifuzwaga na APR FC

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryavuye ku izima ryemera guhindura amasaha y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma y’impungenge yari yagaragarijwe na APR FC.

Amakuru avuga ko FERWAFA yari yahisemo ko umwanya wa 3 wakinwa saa 12h30’ maze warangira abari muri Stade bakerekwa umukino wa nyuma wa FA Cup uzahuza Manchester United na Manchester City ku isaha ya saa 16h00’ maze umwanya wa nyuma ugakinwa saa 7h00’.

Uyu mukino uzaba tariki ya 3 Kamena 2023, APR FC yari yagaragarije FERWAFA impungenege z’uko uyu mukino washyizwe ni joro bigoranye cyane cyane ku bantu bazareba umukino bari butahe i Kigali nayo irimo kuko nta gahunda bafite yo kurara i Huye.

Byaba bigoranye rero ko umukino waba saa Moya z’ijoro nyuma yaho abantu bagataha i Kigali.

Nyuma yo kubisesengura neza, FERWAFA yemeje ko umukino w’umwanya wa 3 uzaba saa 12h00’, uwa nyuma ukinwe saa 15h00’.

Kwinjira kuri uyu mukino, mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 15 Frw, 7000 Frw ahatwikiriye ndetse na 3000 Frw ahasigaye hose.

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *