Fally Ipupa yavuye imuzi ibikimuzitiye mu rugendo rwo gukorera Igitaramo mu Rwanda

Mu gihe abakunzi b’Ibihangano bya Fally Ipupa N’simba, uzwi nka Fally Ipupa nk’umuhanzi bibaza impamvu atara gukorera igitaramo mu Rwanda na rimwe, uyu rurangirwanwa w’Umunyekongo, yagarutse ku bikimuzitiye mu rugendo ruganisha kuzakorera Igitaramo i Kigali, aho afite abakunzi b’Ibihangano bye batari bacye.

Ari kuri Televiziyo ya TV5 Monde imwe mu zihambaye mu gihugu cy’Ubufaransa no ku Isi muri rusange, Fally Ipupa yashimangiye ko kuba Umubano utameze neza hagati y’Igihugu cyamwibarutse n’u Rwanda, ntaho yahera ahirahira gukorera Igitaramo mu Rwanda.

Ati: Ubusanzwe ku giti cyange nta kibazo ngirana cyangwa se mfitanye n’Abanyarwanda, ahubwo ikibazo ni Imitegekere y’Ibihugu byombi kuri ubu. Ibibazo biri muri Politike y’Ibihugu byombi ntabwo binyemerera kugera mu Rwanda no kuharirimbira.

Muri iki kiganiro, yakomeje agira ati:”Kuba ntakandagira mu Rwanda bitewe n’ibi bibazo bya Politike biri hagati y’Ibihugu byombi kuri ubu, njye ntabwo ndi Umunyapolitike, ndetse ntabwo byanambuza gutabara no gufasha abagizweho ingaruka n’Ibiza n’Intambara, nk’uko nabikoze mu 2013 ubwo noherezaga Imbangukiragutabara ku Bitaro bya Goma”.

Muri Gashyantare y’uyu Mwaka w’i 2023, Fally Ipupa yatwikiwe Inzu n’abari mu myigaragambyo i Kinshasa, aba bakaba baravugaga ko kuba yaritabiriye Igitaramo cyateguwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron kandi adashyigikiye Perezida wa DR-Congo mu kwamagana u Rwanda ari Ubugambanyi yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *