Rwanda: Etoile de l’Est yegukanye igikombe cya Shampiyona, Amagaju agaruka mu kiciro cya 1 nyuma y’Imyaka 5

0Shares

Isozwa rya Shampiyona y’ikiciro cya kabiri ryaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ku makipe arimo Etoile de l’Est n’Amagaju FC zatsindiye itike yo gukina ikiciro cya mbere cy’Umwaka utaha w’imikino 2023/24, mu gihe byari amarira n’agahinda ku bakinnyi n’abakunzi ba Gicumbi FC yaguye munsi y’Urugo ku munsi wa nyuma.

Tariki ya 20 Gicurasi 2023, ni umunsi utazibagirana by’umwihariko ku bakunzi b’Amagaju FC, kuko bongeye kubona ikipe yabo izamuka mu kiciro cya mbere nyuma y’imyaka 5 imanutse.

Amagaju FC yabonye iyi tike biyisabye gutegereza umunsi wa nyuma w’imikino ya kamarampaka, mu mukino yari yakiriyemo Etoile de l’Est kuri Sitade Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi atinyana, gusa bikaba akarusho ku ikipe y’Amagaju FC yari ifite umukoro utoroshye, kuko kubona itike byayisabaga kubanza gutsinda byanze bikunze.

Ni mu gihe iyi kipe yagiye muri uyu mukino inganya amanota na Gicumbi FC. Uretse uku kunganya amanota, Gicumbi FC yazaga imbere y’Amagaju FC, kuko mu mikino yabahuje, Gicumbi fc yari yaratsinze ibitego byinshi.

Ibi byose, bikaba byashyiraga ahabi iyi kipe yo mu cyahoze ari Ubufundu ku Mutware Rutaremara.

Bamwe mu bafana b’amakipe yombi baganiriye na THEUPDATE nyuma y’uyu mukino, bagaragaje ibyishimo batewe no kuba amakipe bafana yongeye kuzamuka mu kiciro cya mbere.

Umufana wa Etoile de l’Est utashimye ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Nongeye gushimishwa no kuba ikipe yo mu Karere kacu ka Ngoma yongeye kugaruka mu kiciro cya mbere nyuma y’Umwaka umwe gusa imanutse”.

“Abasigaye i Ngoma bataje hano i Nyagisenyi, ndabashyira iyi nkuru nziza. Gusa, ndasaba ubuyobozi bw’ikipe n’ubw’Akarere, ko bwazatugurira abakinnyi bari ku rwego rwo guhangana mu kiciro twongeye gusubiramo, aho kongera kumanuka nk’uko byari byatugendekeye”.

Ku ruhande rw’abafana b’ikipe y’Amagaju FC, Hakizima Modeste yavuze ko yongeye kwishimira kongera kubona ikipe ye igaruka mu kiciro cya mbere.

Ati:”Ukurikije uko ikipe yacu yatangiye uru rugamba, ntabwo twahabwaga amahirwe, ariko twabigezeho”.

“Uretse ibi kandi, uyu mukino twagiye kuwukina ubwoba ari bwinshi, kuko twari tugiye guhura n’ikipe yatsinzwe umukino umwe gusa kuva champiyona yatangira “.

Uretse abafana, no ku ruhande rw’abatoza ibyishimo byari byose, yaba Niyongabo Amars wa Amagaju FC na Nsengiyumva François uzwi nka Sammy wa Etoile de l’Est.

Bati: Urugendo ntabwo rwari rworoshye, ariko Imana yabaye mu ruhande rwacu.

Ku bijyanye n’ikizakurikiraho nyuma y’uko bazamuye aya makipe mu kiciro cya mbere, bavuze ko akazi kabo bakarangije, ibisigaye bireba abayobozi b’amakipe yabo kuko bo ibisabwa gutoza mu kiciro cya mbere babifite.

Twibutse ko aya makipe yombi yazamutse mu kiciro cya mbere, yari yanasoje imikino yo mu matsinda, imwe iyoboye itsinda rya mbere, mu gihe indi yayoboye irya kabiri.

Uretse izi kipe zazamutse, Gicumbi FC na Vision FC zari zihataniye nazo iyi tike, zagumye mu kiciro cya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *