Eswatini: Umukobwa wa Jacob Zuma yemeye kuba Umugore wa 16 w’Umwami Muswati

Nomcebo Zuma, umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yerekanywe nk’ugiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III wa Eswatini ku munsi wa nyuma w’ibirori gakondo bimara iminsi ine muri iki gihugu.

Ku wa mbere nijoro, umunsi wa nyuma w’ibyo birori bizwi nka Umhlanga, Nomcebo w’imyaka 21 ni we wari inkuru ikomeye nk’umukobwa ugiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III w’imyaka 56.

Amashusho y’ikinyamakuru Times of Eswatini yerekana Nomcebo Zuma arimo kubyina indirimbo gakondo ari kumwe n’abandi bagore benshi muri ibi birori bifatwa nka kimwe mu biranga umuco w’ubwami bw’Aba-Swati.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko Umwami Mswati yizeje Jacob Zuma inka 100 na miliyoni zigera kuri ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyoni 150Frw), yafatwa nk’inkwano, ku mukobwa we.

Ku munsi wa nyuma w’ibirori bya Umhlanga hagaragaye Umwami Misuzulu KaZwelithini w’Abazulu bo muri Afurika y’Epfo, nk’umwe mu batumirwa bakuru, aherekejwe n’itsinda ry’abarwanyi b’aba Zulu, nk’uko bigaragara mu mashusho yaranze ibi birori.

Mu birori byo ku wa mbere nijoro hagaragaye kandi Ian Khama wahoze ari perezida wa Botswana.

Umuhango wo ku wa mbere nijoro ufatwa nk’uwo kwishimira no kurata ubugore, no kwerekana ushobora kuba umugore mushya w’Umwami wa Eswatini.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko abantu bagera ku 5,000 bitabiriye ibi birori byaranze impera z’iki cyumweru mu mudugudu w’ibwami witwa Ludzidzini uri mu mujyi wa Lobamba, undi murwa mukuru wa Eswatini wo na Mbabane.

Ikinyamakuru kigenga Swaziland News kivuga ko cyabonye inyandiko y’ibanga rikomeye yo mu ishami ry’imari ry’ibwami ivuga ko Nomcebo Zuma azahabwa miliyoni 3 z’ama-Rand (arenga miliyoni 225 Frw) nk’impano “y’umukunzi we” Umwami Mswati witezweho kuba umugabo we.

Aba-Zulu n’Aba-Swati si ubwa mbere baba bagiye gushyingirana. Umwamikazi w’aba Zulu Mantfombi Dlamini Zulu – wapfuye mu 2021 nyuma y’ukwezi kumwe uwari umugabo we Umwami w’aba Zulu Goodwill Zwelithini atanze (apfuye)akamuraga ingoma – yari umu-Swati washyingiwe mu ba Zulu kandi akaba mushiki w’uyu mwami Mswati III wa Eswatini.

Misuzulu ka Zwelithini, umuhungu wa Mantfombi, ni we waje kwima ingoma y’aba Zulu mu 2022 nyuma y’amahari akomeye n’ibindi bikomangoma bavukana kuri se Goodwill Zwelithini ariko ku bagore batandatu batandukanye.

Mswati yimye ingoma mu 1986 afite imyaka 18, kugeza ubu anengwa kubaho ubuzima bw’agatangaza mu gihe igice kinini cy’abaturage b’iki gihugu babayeho mu bukene.

Umwami Mswati III ategeka iki gihugu gifite miliyoni 1.2 y’abaturage akoresheje amategeko y’Umwami, amashyaka ya politike arabujijwe kandi abategetsi batorwa ni abo ku rwego rw’abajyanama gusa.

Nomcebo Zuma witezwe kuba umugore we mushya na we ava mu muryango wemera gushaka abagore benshi.

Se, Jacob Zuma w’imyaka 82, yashakanye n’abagore batandatu, ubu afite bane n’abana barenga 20, nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza kibivuga.

Mu gihe cya vuba gishize Zuma – wabaye perezida wa Afurika y’Epfo hagati ya 2009 na 2018 akavaho yegujwe n’ishyaka rye African National Congress – yirukanywe muri iri shyaka maze ashinga irye yise uMkhonto we Sizwe, aho mu matora aheruka ryabaye irya gatatu mumashyaka agize inteko ishingamategeko n’amajwi 14%. (BBC)

Amafoto

R2 million and 100 cattle': Will Jacob Zuma's daughter Nomcebo be King  Mswati's 16th wife? | The Citizen

Jacob Zuma's daughter engaged to Eswatini's king

Nomcebo Zuma (wa 3 ibumoso) hamwe n’abandi bagore harimo na bamwe mu bakobwa b’Umwami Mswati mu muhango w’imbyino za Umhlanga ku wa mbere nimugoroba

 

Nomcebo Zuma (wambaye ikanzu y’icyatsi n’umukara) mu kwezi gushize yagaragaye ibwami muri Eswatini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *