Espoir FC ishobora kujya mu kiciro cya 3 nyuma yo guhanishwa gukurwaho Amanota 50

0Shares

Ikipe ya Espoir FC iri mu mazi abira ashobora no kuyiganisha kujy amu kiciro cya gatatu cya Shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo guhanishwa igihano cyo gukorwaho Amanota 50 izira gukoresha Umukinnyi w’Umukongomani, Umunyezamu Christian Watanga Milembe, udafite ibyangombwa.

Iki gihano, ESpoir FC yakimenyeshejwe binyuze mu ibaruwa yandikiy n’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, Ferwafa, THEUPDATE dufitiye Kopi.

Mbere y’iki gihano, Espoir FC yari yahanishijwe guterwa mpaga y’imikino 5, izira gukoresha uyu mukino udafite ibyangombwa bitangwa na Ferwafa.

Nyuma yo gukoterwa izi mpaga, Espoir FC yahise ibura amahirwa yo gukina imikino ya kamarampaka (Play-Offs), isimburwa na AS Muhanga bakurikiranaga mu itsinda.

Ferwafa ivuga ko ishingiye kuri raporo zatanzwe n’Abasifuzi, uyu Munyezamu yakinnye mu mikino 16 Espoir FC yatsinze, akina mu mikino 2 banganyije ndetse n’undi 1 yatsinzwe.

Nyuma y’ibi bimenyetso byose, Ferwafa yandikiye Espoir FC iyimenyesha ko ikuweho Amanota 50.

Mu itsinda yari irimo rya kabiri, Espoir FC yarisoje iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57.

Gukurwaho amanota 50, bivuze ko yahita yisanga ku mwanya 13 muri iryo tsinda yasoje iri ku mwanya wa kabiri.

Uyu mwanya, uyiha kugira amanota 7, ikaba yahita ikurikira Impeesa FC yasoreje ku mwanya wa 12 n’amanota 16.

Nubwo bimeze bitya, THEUPDATE yabonye ibaruwa yanditswe na Espoir FC ijuririra iki cyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *