Nyagatare: Abafite Amakuru y’ahari Imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa basabwe kuyatanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, burasaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga, kugira ngo ishobore gushyingurwa mu cyubahiro.

Ibi, ubuyobozi bwabisabye mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri itandatu y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare.

Ubuhamya bw’abarokokeye muri aka Karere ka Nyagatare kagizwe n’icyahoze ari Komine Muvumba na Komine Ngarama, bavuga ko batangiye guhigwa cyane urugamba rwo kubohora igihugu rugitangira mu 1990, bigizwemo uruhare n’abari baraje gutuzwa mu bice by’Umutara ndetse n’impunzi z’Abarundi zari zaratujwe ahitwa Rukomo.

Abenshi mu bahigwaga barwanaga no guhungira mu bihugu by’abaturanyi, bamwe babasha kwambuka abandi baricwa.
Ubwo bahungukaga ngo kubona imibiri y’abavandimwe babo byabaye ihurizo rikomeye, yewe n’ubu ngo hari abagishakisha kuko abafite amakuru y’aho bajugunywe binangiye kuyatanga.

Hirya no hino muri aka Karere, hari ahagenda haboneka imibiri y’Abatutsi igashyingurwa mu cyubahiro, ndetse kuri uyu wa Gatandatu hashyinguwe imibiri itandatu yabonetse mu Mirenge ya Nyagatare na Tabagwe. 

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko gushyingura abavandimwe babo mu cyubahiro bibaruhura imitima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, na we ashimira abakomeje gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iboneke, ariko kandi ngo haracyari urugendo mu gutanga aya makuru.

Imibiri itandatu yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare, yiyongera ku yindi mibiri 96 isanzwe iruhukiye muri uru Rwibutso. (RBA)

Amafoto

Image
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *