Duhugurane: Uko waca ukubiri n’Indwara y’Umugongo

0Shares

Muri iki kinyejana, indwara y’umugongo yabaye rusange. Iyi, uyisangana abageze mu zabukuru n’abakiri bato.

Iyi ndwara iterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye, ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwagaragaje ko abantu bafite imyaka hagati ya 25 na 40 aribo bakunda kwibasirwa nayo.

Muri iyi nkuru, THEUPDATE yagukusanyirije bimwe mu byo wakora ngo uhangane nayo.

  • Itoze gukora imyitozo ngororamubiri

Abantu bakunda gukora imyitozo ngorora mubiri ni gake cyane bahura n’ikibazo cy’umugongo.

  • Gukaraba amazi ashyushye

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukaraba amazi ashyushye ari umuti urambye ku kibazo cy’umugongo.

  • Ruhuka bihagije

Fata umwanya uryame uruhuke bihagije mu masaha ya nijoro. Ubushakashatsi bwagaragaje ko batatu mu bageze mu zabukuru barwara umugongo buri munsi kubera kutaryama bihagije.

Ubushakashatsi bwakozwe na Desert Institute for Spine Care, bwagaragaje ko hari ihuriro hagati yo kurwara umugongo no kutaryama bihagije.

  • Hindura amafunguro

Guhindura amafunguro ufata byaba umuti mwiza wo kutarwara umugongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *