Duhugurane: Ni izihe ngaruka z’Imitekerereze zibasira uwakuyemo Inda abishaka

0Shares

Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko gukuramo inda ku bushake bitera ibibazo by’ihungabana, bikibasira imitekerereze ya muntu ku buryo bishobora kumuviramo uburwayi, igihe adakorewe ubujyanama mu by’ihungabana.

Inzobere mu by’imitekerereze ya muntu (Pyschogue) Prof. Vincent Sezibera, avuga ko gukuramo inda ku bushake igihe umukobwa adashaka kubyara, kuko atari yitegura kwakira uwo mwana, bimugiraho ingaruka ku buzima bwe cyane mu mitekerereze ye.

Ati:

Iyo umuntu akuyemo inda bimugiraho ingaruka ku mitekerereze ye, kuko iteka ahorana umutima umucira urubanza ndetse na we akishinja icyaha cy’ubwicanyi. Ibyo rero biragenda bikamuhungabanya ku buryo iyo atagize uburyo bwo gukora urugendo rwo gukira icyo gikomere, bishobora kumutera ihungabana rikomeye.

Bimwe mu bibazo bishobora kumutera ihungabana harimo kumva adakunze abana, kumva adashaka kongera gutwita no kubyara, no mu gihe yabyaye ugasanga abana be arabagereranya na wawundi yakuyemo kandi atamuzi, akenshi agakunda no gutekereza uko yaba asa, uko yaba angana, ndetse rimwe na rimwe akabikora agereranya uwo yakuyemo n’abakiriho.

Ati:

Umuntu ananirwa kwiyakira kuko bamwe mu bagore bakuyemo inda ku bushake, usanga bahura n’ikibazo cyo kutiyakira. Ashobora kumva yiyanze, kwigunga, kunanirwa kurya, kwitakariza icyizere, kutagira urukundo, kurota abona umwana amwanga, amuririra amuhamagara n’ibindi. Ibi rero bishobora kumuviramo kwiyahura cyangwa se guhinduka ikihebe.

Prof. Sezibera avuga ko ubundi umuntu yari akwiye gukuramo inda kubera uburwayi, cyangwa indi mpamvu ifatika kandi yabyemerewe na muganga akanamusobanurira igitumye iyo nda ikuwemo, kugira ngo bimufashe kutagira iryo hungabana ku buryo na we umutimanama umubwira ko byari ngombwa ko uwo mwana atabaho.

Ati:

Kuba umuntu yabwirwa ko uwo mwana atwite atazabasha kumubyara kubera ikigero cy’imyaka y’ubukure bwe, ndavuga ku bana bato, cyangwa se iyo nda ishobora no ku muhitana. Ubundi bikaba byaterwa n’impamvu y’uburwayi, aho birumvikana ariko ku wabikoze ku bushake ahura n’ibyo bibazo by’indwara zibasira imitekerereze y’umuntu.

Ibi kandi bishimangirwa n’umwe mu baganga b’indwara z’abagore, utarashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, avuga ko ibyo bikunze kubaho cyane cyane ku bakobwa badashaka kugaragara nk’abantu bitwaye nabi.

Zimwe mu ngaruka zigera ku bantu bakuyemo Inda ku bushake iyo byakozwe nabi bishobora kumuviramo Urupfu, kwangirika imyanya myibarukiro n’imyanya yo kororoka ndetse bishobora kumuviramo kutazongera gusama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *