Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko indwara y’igituntu ishobora kwibasira ibice bitandukanye by’umubiri harimo uruhu n’ubwonko, kigasaba abafite ibimenyetso kwihutira kujya kwisuzumisha.
Umukozi mu Ishami rya RBC rishinzwe kurwanya igituntu, Dr. Byiringiro Rusisiro, yibukije ko mu bimenyetso by’ibanze by’uko umuntu ashobora kuba arwaye igituntu harimo inkorora n’umuriro birengeje ibyumweru bibiri, kubira ibyuya cyane cyane nijoro, kubura ubushake bwo kurya, no gutakaza ibiro.
Dr Byiringiro yaganiriye na Radio Rwanda ku wa Gatatu, avuga ko igituntu gihera mu bihaha ariko ko uko umuntu atinda kwivuza kigenda gifata n’ibindi bice by’umubiri nko kuba cyagaragara nk’ibisebe ku mubiri cyangwa kigafata no mu bwonko.
Agira ati:
Udukoko dutera igituntu tubanziriza mu bihaha, ariko tukaba twavayo binyuze mu maraso n’izindi ngingo zikaba zafatwa, aha twavuga amagufa(igituntu cyo mu magufa), mu nda, mu bwonko, hakaba n’abagira igituntu cyo ku ruhu.
Yungamo ati:”Hari abagira ibisebe, hari uwo batubwiye kuri CHUK wari umwana, yari afite igisebe mu gatuza kirengeje amezi hafi umunani bakivuza imiti yose kidakira, bafashe ibipimo bibereka ko harimo mikorobe y’igituntu bamutangiza imiti yacyo, cya gisebe cyahise gikira.”
Mu bantu bafite ibyago byo kwandura igituntu muri iki gihe harimo ababana n’abakirwaye, ab’ubudahangarwa buke bw’umubiri nk’abafite Virusi itera SIDA ndetse n’abakora imirimo isaba imbaraga nyinshi kandi bakorera ahantu hatinjira umwuka uhagije.
Dr Byiringiro avuga ko ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa Werurwe 2024, ubwo Isi izaba yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu, RBC izajya gupima abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro barenga 2,000 i Masoro mu Karere ka Rulindo.
Akomeza avuga ko kugeza ubu kwa muganga hose kwisuzumisha igituntu ndetse n’imiti yacyo bitangirwa ubuntu.
RBC ivuga ko kugeza ubu abarenga 5,600 mu Gihugu barwaye igituntu, bakaba bari ku miti kandi ngo umuntu wayifashe neza arakira.