Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizuzura gitwaye asaga Miliyari 2 $, aho nyuma yo kuzura kizajya cyakira abagenzi basaga miriyoni 8 ku mwaka.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yagaragaje ko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera nikimara kuzura, kizaba ikiraro gihuza Afurika ku buryo bizafasha mu kugabanya ibiciro by’ingendo z’indege bigihenze.
Iki kibuga biteganyijwe ko kizuzura mu 2026, imirimo yo kucyubaka igeze kure, aho byitezwe ko kizuzura gitwaye miliyari $2. Kiri kubakwa ku bufatanye bwa Qatar Airways izaba ifitemo imigabane 60%.
Mu minsi ya mbere iki kibuga nikimara kuzura, ku mwaka kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani, bakazagera kuri miliyoni 14 ku mwaka mu yindi myaka izakurikiraho.
Yvonne Makolo yabwiye CNN ko hakiri byinshi bizitira iterambere ry’ingendo z’indege muri Afurika, harimo no kuba izingiro rihuza ibice bitandukanye bya Afurika mu by’indege, riri ku mugabane w’u Burayi.
Ibi bituma hari ubwo indege ivana abantu muri Afurika ibajyanye mu kindi gihugu cya Afurika, nyamara ikabanza kubanyuza mu Burayi cyangwa mu Burasirazuba bwo hagati.
Mu gihe Afurika ituwe na 16.75% by’abantu bari ku Isi bose, uruhare rwayo mu bijyanye n’ingendo z’indege rungana na 4% nkuko byagaragajwe n’umushinga Single African Air Transport Market w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Yvonne Manzi Makolo yagize ati “Umugabane ni munini ariko biragoye kuwugendamo mu ndege kandi birahenze cyane.”
Yakomeje agira ati “Ikintu gituma bigorana ni ibisabwa ngo (sosiyete z’indege) zikorere ku Mugabane wa Afurika. Ikiguzi cyo gukora kiba kiri hejuru haba amafaranga wishyura ibibuga by’indege, kwita ku bagenzi, parikingi, kuguruka hejuru y’ikirere cy’igihugu, buri cyose kirahenze. Hari ubwo usanga twe byiyongereyeho 50 % ugereranyije no mu Burasirazuba bwo hagati, bigatuma amatike ahenda cyane cyangwa se ibyerekezo bimwe na bimwe ugasanga ntabwo bigendwa.”
Hari icyizere ko ibi bibazo bizabonerwa umuti mu gihe cya vuba binyuze mu mushinga wa Afurika Yunze Ubumwe uzwi nka Single African Air Transport Market (SAATM).
Ugamije gufasha Afurika gushyiraho isoko rusange ry’ingendo z’indege muri Afurika, hagabanywa ikiguzi byasabaga ngo sosiyete z’indege zikorere mu kirere cya Afurika, aho zasabwaga byinshi birimo no kuba igihugu ziturukamo cyarasinye amasezerano n’igihugu zishaka kwerekezamo. Byatumaga hari sosiyete nyinshi zitemererwa gufungura ibyerekezo bishya.
Ibihugu 35 muri 55 bigize umugabane wa Afurika byamaze gusinya kuri ayo masezerano.
Ikibuga cy’indege cya Bugesera cyitezweho kuba ihuriro ry’ingendo z’indege muri Afurika kuko kizaba cyagutse gishobora kwakira indege nyinshi zijya mu byerekezo byinshi, ku buryo abagenzi bafite aho bashaka kwerekeza hose muri Afurika no hanze yabo bazajya bahabona indege.
RwandAir kandi nayo izagukira muri ubu bufatanye na Qatar Airways n’iki kibuga kuko ibyerekezo ijyamo ku isi biziyongera bikagera kuri 65.
Jules Ndenga uyobora ikigo Aviation Travel and Logistics Holding gikurikirana imyubakire y’ikibuga cy’indege cya Bugesera, yabwiye CNN ko nikimara kuzura, kizahuza u Rwanda n’ibice bitandukanye by’isi.
Ati “Intego nyamukuru ni ukugira u Rwanda igicumbi cy’ingendo zo mu kirere aho buri wese azajya anyura yaba abakerarugendo n’abashoramari. Bizatanga amahirwe ku nzego zose z’ubukungu bw’igihugu zitere imbere.”
Uretse abagenzi, ikibuga cy’indege cya Bugesera kizajya kinyuzwaho imizigo isaga toni 150,000 buri mwaka, bikazafasha abacuruzi n’abashoramari bo muri Afurika bohereza cyangwa bavana ibicuruzwa mu mahanga.