Duhugurane: Ibyihariye ku Ndwara ya Pseudcyesis yugarije abatari bacye

0Shares

Pseudocyesis ni indwara yo mu mutwe ituma umugore agira ibyiringiro by’uko atwite kandi atari ko biri, yibasira abagore barimo abakunze gusama inda zikavamo.

Ikigo kitegamiye kuri Leta cyo muri Amerika gitanga amasomo ashingiye ku buvuzi kikanakora ubushakashatsi, Cleveland Clinic, mu 2022 cyatangaje ko iyi ndwara yibasira umugore wagize ibyago byo kujya asama inda zikavamo kenshi, uwabuze urubyaro (ingumba), uwapfushije umwana n’uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi ndwara kandi ishobora kwibasira umugore ufite indwara y’ubwoba bwo gutwita (Tokophobia), ufite ibikomere bishingiye ku marangamutima, ndetse n’umugore uhorana amashyushyu yo gushaka kubyara.

Ishobora kandi no kwibasira umugore wageze mu gihe cyo gucura atarabyara, akagira agahinda gakabije kamutera guhora yishyiramo ko atwite ndetse ko igihe kizagera agasama.

Cleveland Clinic igaragaza ko umugore ufite Pseudocyesis agira ibyiringiro bidasanzwe by’uko atwite akanibonaho ibimenyetso bitandukanye bigaragaza umugore utwite birimo kwiyongera kw’ibilo, kubura imihango, kuruka, kubona inda ye ikura nk’iy’umugore utwite, kuribwa amabere kumvikana ku bagore batwite n’ibindi bitandukanye.

Iyi ndwara ahanini ishingira ku bikomere by’amarangamutima bitewe n’icyabaye ku mugore uyifite mu byo tuvuze haruguru, ikaba ivurwa n’abajyanama bo mu mitekerereze.

Gusa habanza gukorwa ibizamini hakarebwa niba uwo mugore atwite koko nk’uko abivuga, basanga adatwite nyuma bikazatahurwa ko arwaye Pseudocyesis ku bwo guhorana ibyiyumviro by’uko atwite kandi ibipimo bihora bigaragaza ko atari byo.

Cleveland Clinic igaragaza ko Pseudocyesis atari indwara ya vuba kuko yavumbuwe na Hippocrates wari Umugereki w’Umunyabugenge mu mwaka wa 300 mbere y’ivuka rya Yezu.

Umugore wavuzweho iyi ndwara cyane ikanamenyekana biruseho ni Mary Tudor, wabaye Umwamikazi w’u Bwongereza mu 1553.

Indwara ya Pseudocyesis ntiyibasira abagore benshi kuko nibura mu 1940 byagaragaraga ko umugore umwe muri 250 ari we wabaga ayirwaye.

Iyi mibare yaje kugenda igabanuka igera hagati y’umugore umwe na batandatu mu bagore 22,000, aho byagaragaye ko byatewe n’iterambere ry’ibihugu ryorohereza abagore kubona ibikoresho bipimisha bakamenya niba batwite cyangwa badatwite.

what is pseudocyesis pregnancy: Latest News on what is pseudocyesis  pregnancy |BollywoodCharcha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *