Kubera ukuntu akenshi iba inuka cyangwa isakuza cyane, imisuzi izwiho kutubangamira cyangwa kubangamira abatwegereye.
Nyamara iki gikorwa gishobora kugaragara ko ari ingirakamaro ku buzima, nkuko bisobanurwa na Dr Prince Igor Any Grah, muganga ku buvuzi rusange wo muri Côte d’Ivoire.
Imisuzi iba ivuye ku myuka iba yirunze mu bice bitandukanye bigize urwungano ngogozi, uruhererekane ruzwi nka ‘tube digestif’ mu Gifaransa.
Dr Any Grah ati:”Iyo bavuze ngo gusura ni ubuzima, biba bishatse kuvuga ko kudasura ari ukudasohora [imyuka].”
Uyu muganga avuga ko nyuma yo kurya, umubiri wacu ujonjora buri kintu ucyeneye mu byo twariye, nuko ibisigaye bikaba imyanda, ibindi imyuka, kandi iyo myuka iri mu nda iba ikwiye gusohorwa.
Iyo myuka iba myinshi kurushaho iyo indyo idasaranganyijwe neza (itaringanijwe neza) hagati y’ibinyamasukari, cyangwa ibirimo amata, cyangwa ibyifitemo intungamubiri nyinshi cyane, cyangwa ibiribwa bifite aho bihuriye no kubikwa (byo mu bikopo) kw’ibiryo cyangwa gutekwa.
Ku bw’ibyo, ni ko uyu muganga akomeza avuga, ni ingenzi gushobora gusohora iyo myuka kugira ngo tworohereze umubiri gukoresha ibyo twariye – igikorwa kizwi nka ‘métabolisme’ mu Gifaransa – hamwe n’imibereho yacu muri rusange.
Ubusanzwe, buri muntu wese ufite ubuzima bwiza agomba gusohora iyi myuka iva mu nda nta ngorane ahuye na yo kuko kudasohora iyo myuka bishobora kuba intandaro y’ibibazo byo mu rwungano ngogozi (cyangwa ibihimba vy’ihoka mu Kirundi).
- Imyuka irasanzwe mu bantu?
Gusohora imyuka ubusanzwe biba bivuze ko urura rukora neza.
Ku munsi, umuntu ufite ubuzima bwiza akora hagati ya litiro 0,6 na litiro 1,8 z’umwuka muri rusange, agasura hagati y’inshuro 12 na 25 ku munsi.
Imisuzi iva ahantu habiri: umwuka wamizwe, n’umwuka wakozwe n’udukoko (bactéries) two mu rura.
Aha ni ho rero Dr Prince Igor Any Grah ahera avuga ko kudasura byagakwiye gutuma ugira amakenga ko hashobora kuba hari ikintu kitameze neza mu buzima bwawe.
Ni ngombwa no kuvuga ko umubare w’imisuzi umuntu ashobora gusura ku munsi uterwa n’ingano y’aho usohokera ha buri muntu, ukanaterwa n’ingano y’imyuka yamize. Ashobora gusura bucece cyangwa agasura mu buryo busakuza cyane.
By’umwihariko, ni ngombwa kuzirikana ko imisuzi ifitanye isano n’indyo wafashe n’imyitozo ngororangingo umuntu akora. Rero igihe umubiri urimo gukora cyane, bishobora kubaho ko umuntu asohora iyi myuka.
Any Grah agira ati:”Kudasohora imyuka [kudasura] biteje ikibazo kandi bishobora gutuma habaho gutumba kw’inda.”
Uyu muganga avuga ko uko umuntu arushaho gutumba inda, ariko arushaho kugugara (kugira impatwe, cyangwa ‘constipation’ mu Gifaransa). Kandi kugugara ni bibi cyane ku mubiri w’umuntu.
Kubera ko, nk’uko muganga akomeza abivuga, “iyo imyuka idasohowe neza, umuntu aragugara kandi agatumba inda, nuko hakabaho kutamererwa neza gushobora gutuma agira ubwandu [uburwayi] bumwe na bumwe bwo mu rwungano ngogozi”.
Imisuzi igira uruhare rw’ingenzi cyane mu buzima bw’umuntu.
Urugero, Dr Any Grah asobanura ko nyuma yo kubagwa, habaho gutuma imisuzi isohoka kugira ngo hizerwe ko ukugenda kwayo igana aho isohokera h’umurwayi kwongeye gutangira gukora mu buryo busanzwe.
Kandi iyo atari uko bimeze, hashobora kwitabazwa abaganga babaga kugira ngo bongere bamubage, cyangwa barebe aho ikibazo kiri gituma iyo nzira y’umusuzi itongeye gukora neza.
Muganga agira ati: “Kandi igihe iyo nzira yongeye gukora, biba bisaba ko umurwayi ashobora gusura kugira ngo ahabwe uruhushya rwo gutaha [kuva ku bitaro] cyangwa uko yarya.”
- Kunanirwa gusura, intandaro y’indwara y’urura?
Dr Any Grah avuga ko kudasura bikwiye guhangayikisha umuntu. Avuga ko ibyo bigomba no gutuma umuntu ajya kwivuza.
Ati:”Iyo umurwayi aje akadusobanurira ukuntu afite ikibazo cyo gusohora imyuka ye cyangwa ibibazo kugusohora umwanda munini, ako kanya dusaba ibizamini kugira ngo turebe niba hari icyo twita kugagara kw’urura.
“Dushobora kumunyuza mu cyuma ku nda kugira ngo turebe ikigero cyaho imyuka igera mu mubiri we. Kandi iyo ari uko bimeze [hakaba hari ikibazo], umurwayi tumwandikira byihuse ko abagwa na muganga.
“Ibyo byose ni ukuvuga ngo urabe maso! Kujya kwa muganga kugira ngo umubwire ko udasura bishobora kurokora ubuzima bwawe.”
- Zimwe mu nama za muganga zo korohereza umusuzi mu rugendo rwawo rwo gusohoka
Mbere na mbere, muganga Any Grah avuga ko tugomba kumenya ko ari ingenzi cyane kuringaniza ibigize indyo yacu.
Agira ati:”Akenshi dusanga hari abarwayi bamwe barya bitinze cyane nimugoroba, cyane cyane barya ibinyamafufu byinshi cyane.
“Barya urusobe rwinshi rw’ibinyamasukari, igogora ry’ibiryo rikagorana, bigatuma abantu nk’abo bakunze kwigiramo aside [‘acide’] nyinshi cyane.”
Muganga avuga ko iyo aside nyinshi cyane ishobora gufasha mu gukora imyuka mu mubiri ndetse igateza ibibazo mu igogora.
Rero, ni ko muganga avuga, “inama tugira abantu muri rusange, mbere na mbere ni ugukora kuburyo nimugoroba barya indyo yoroheje, bakarya ibinyamafufu bicye ndetse nimugoroba bakirinda gufata ibiribwa birimo amata”.
Kubera ko, ni ko muganga akomeza avuga, “ibyo byorohereza kubaho kw’ibibazo mu igogora, urugero gutumba kw’inda”.
Dr Prince Igor Any Grah avuga ko aside nyinshi cyane mu mubiri ari intandaro y’indwara nyinshi zo mu mara. (BBC)