DR-Congo yongeye guhabwa Gasopo n’u Rwanda mu gihe Umwuka uganisha ku Ntambara hagati y’ibi Bihugu byombi ukomeje kwiyongera

0Shares

Mu gihe Ibihugu by’u Rwanda n’umuturanyi warwo Repubulika ya Demokarasi ya Congo bikomeje kureba ay’Ingwe, binyuze ku Muvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yatangaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo igomba kurya iri menye mu gihe yaramuka ishoye mu Rwanda mu Ntambara yeruye.

Ikibazo abantu benshi bibaza ni ukuntu u Rwanda rukomeje gushotorwa na RDC, ariko rukaba rwarakomeje kuyihorera aho kuba rwayisubiza ngo ruyirase nk’ uko yo imaze kubigira akamenyero.

Mukuralinda yagize ati ‘”Rwatewe rwose nta gushidikanya. Biriya ni ubushotoranyi bufite icyo bugamije, burasesengurwa, burigwa. Nawe urabibona ko ni umwe, ni babiri […] ejo baramutse baje ari 10 cyangwa ari 20 byaba bihinduye isura.”

U Rwanda na RDC bimaze iminsi birebana ay’ingwe, nyuma y’aho Umutwe wa M23 wuburiye imirwano n’ingabo z’iki gihugu mu mpera za 2021.

RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 irwana isaba ko uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bwubahiriza, mu gihe rwo ruyishinja gufasha no gukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bagikomeje no guhembera ingengabitekerezo yayo.

Kuva u Rwanda na RDC byatangira kurebana ay’ingwe, hagiye habaho imbaraga z’ubuhuza butandukanye ariko abayobozi ba Congo bagashinjwa kutubahiriza ibyabaga byaganiriwe, kugeza n’aho Perezida Tshisekedi yanze kwitabira inama yagombaga kumuhuza n’uruhande rw’u Rwanda i Doha muri Qatar.

Image
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje ubushotoranyi, bitaragera ku rwego rwo kuba u Rwanda rwahangana n’icyo gihugu mu buryo bweruye. Gusa ngo mu gihe ubushotoranyi bwakomeza, u Rwanda rufite intwaro zo kwirwanaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *