Nyuma y’Igihe abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bategereje ugomba kugirwa Umuyobozi wa Guverinoma, Félix Tshisekedi yaraye ashyize muri izi nshingano, Judith Suminwa Tuluka.
Mu buryo butamenyerewe, Judith Suminwa Tuluka yahise aca agahigo ko kuba Umugore wa mbere muri DR-Congo uhawe izi nshingano, kuva iki gihugu cyabona Ubwigenge mu 1960.
Judith Suminwa Tuluka ubarizwa mu Ishyaka rya UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social), mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, yari Minisitiri w’Igenamigambi muri Guverinoma yari iyobowe na Sama Lukonde yasimbuye.
Yahawe izi nshingano mu gihe DR-Congo ihanganye bikomeye n’Imitwe yitwaje Intwaro ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ku isonga Umutwe wa M23, umaze kwigarurira ibice bitaro bicye i Rutshuru n’i Masisi.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Tuluka yagize ati:“Ndajwe “ishinga n’Uburasirazuba bw’Igihugu cyacu ndetse n’utundi duce turimo umwuka mubi watewe n’abanzi b’Igihugu cyacu bakinjirira mu bwihisho batishyira ahagaragara”.
Yunzemo ati:“Tugomba gukora ibishoboka byose tukabahiga, tukabirukana mu gihugu cyacu mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.
Judith Tuluka, ufite Imyaka 56 y’amavuko kuri ubu, avuka mu Ntara ya Kongo-Central.
Afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu, yakuye muri Kaminuza ya Université Libre de Bruxelles (ULB) mu Bubiligi.
Yize kandi ibijyanye n’ihanga ry’imirimo no kuyicunga, by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajambere.
Avuga ko azi neza akazi kamutegereje ndetse ko katoroshye.
Abikomozaho yagize ati:“Akazi ntikoroshye, ibibazo ni nyinshi”.
Leta azaba ayoboye itegerejweho guhangana n’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DR-Congo by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri iyi Ntara, Urugamba rwarahinanye hagati y’Ingabo za DR-Congo zifatanyije n’iza SADC ndetse n’abandi bazshyigikiye, aho zihanganye bikomeye n’Umutwe wa M23.
Mu yindi Mitwe yitwaje Intwaro irangwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu, uretse mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, hari kandi n’Intara ya Ituri nayo yugarijwe n’Inyeshamba za ADF, Umutwe urwanya Leta ya Uganda na wo umaze Imyaka itari mike urikoroza muri iyi Ntara.