Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Tshisekedi yijunditse Kenya nyuma y’uko icyo gihugu kigennye umugaba mukuru mushya w’ingabo za Afurika y’Iburazirazuba (EACRF), usimbura Maj Gen Jeff Nyagah weguye muri Mata 2023.
Amezi agiye kuba umunani ingabo za EAC zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo gufasha icyo gihugu kugarura amahoro, nyuma y’imirwano yari imaze igihe ihanganishije ingabo za Leta (FARDC) n’umutwe wa M23.
Congo ntiyigeze yiyumvamo EACRF kuko itarashe kuri M23, ari nabyo byagejeje ku kwegura kwa Gen Nyagah, wavuze ko icyo gihugu cyagiye kibashyiraho igitutu ngo bakore ibitandukanye n’inshingano bahawe.
Amaze kwegura, Kenya nk’igihugu gifite inshingano zo kuhobora ingabo za EAC ziri muri Congo yahise ishyiraho umugaba mukuru mushya, Maj-Gen Alphaxard Muthuri Kiugu.
Mu ruzinduko Perezida Tshisekedi yagiriye i Gaborone muri Botswana kuri uyu wa Kabiri, yabwiye abanyamakuru ko batumva uburyo Kenya yashyizeho umugaba mukuru mushya, itagishije inama Congo.
Yagize ati “Nyagah weguye mu buryo budasanzwe, yaradutunguye adushinja ibirego byo kumutera ubwoba, ibintu atari yarigeze atubwira mbere. Kuki mbere atigeze atubwira iby’iryo terabwoba? Ubwo yafataga umwanzuro wo kuva muri RDC, Kenya yahise ishyiraho undi mugaba mukuru w’izo ngabo itatugishije inama nk’aho izo ngabo ari iza Kenya gusa. Harimo ikibazo gikomeye.”
Muri uru ruzinduko, Tshisekedi yavuze ko ingabo za EAC nizidahindura ngo zifashe RDC kurwanya M23, zigomba kuba zavuye ku butaka bw’icyo gihugu bitarenze Kamena uyu mwaka.
Tshisekedi yiringiye ingabo z’Umuryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Amajyepfo (SADC), ziherutse kwemezwa ko vuba aha zizajya muri RDC gufasha icyo gihugu guhangana n’imitwe irimo M23.
Bibaye mu gihe Congo yanze kongerera igihe ingabo za EAC cyarangiye muri Werurwe muri uyu mwaka, igasaba uwo muryango kubanza kuzihindurira inshingano kugira ngo zemererwe kurwana na M23, aho gusigara mu duce yavuyemo gusa.
EAC yo ivuga ko igamije kumvikanisha impande zitavuga rumwe kugira ngo ikibazo gikemurwe mu bwumvikane aho kuba mu mirwano, gusa Leta ya Kinshasa yo ntibikozwa.
Mu kwezi gushize, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Congo yandikiye ubunyamabanga bwa EAC isaba ko manda y’ingabo z’uwo muryango ihinduka zikemererwa kurwana, guhindura ku buryo igihugu kimwe atari cyo cyemererwa kuyobora izo ngabo, ahubwo ibihugu bigasimburana, n’ibindi.
Inama yemerejwemo ko ingabo za SADC zizajya muri RDC yabaye hashize iminsi ibiri habaye indi i Bujumbura mu Burundi, yari yashimye intambwe imaze guterwa mu kugarura umutekano muri Congo.
Marc Hoogsteyns, umunyamakuru umaze igihe akurikiranira hafi ibibazo bya politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, yavuze ko kohereza izindi ngabo muri RDC bishobora guteza imvururu kurusha gukemura ikibazo.
Yagize ati “M23 yatubwiye ko idateze gushyira hasi intwaro mu gihe ingabo za SADC zaba zibagabyeho ibitero. Uko ibintu bimeze uyu munsi bitandukanye cyane n’uko byagenze mu 2013.”
Marc yagaragaje ko izo ngabo nizoherezwa muri RDC bizaba bisa nko kongera umuriro mu gihuru, mu gihugu kibarizwamo ingabo zitandukanye z’amahanga.
Ntacyo M23 iratangaza nyuma y’aho SADC itangarije ko izohereza ingabo muri RDC, gusa uyu mutwe wakunze kuvuga ko utazarambika intwaro hasi Congo nitemera ibiganiro.
Itsinda ry’ingabo zidasanzwe za SADC rizwi nka FIB niryo ryagabye ibitero kuri M23 mu 2013, rituma uwo mutwe usubira inyuma wemera kurekura umujyi wa Goma wari wafashe.
Hari amakuru avuga ko M23 itarekuye kuko yari inaniwe, ahubwo byaturutse ku gitutu n’inama yagirwaga ngo yemere ibiganiro kuko Guverinoma ya Congo yari yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo basabaga.
Nyuma y’imyaka icumi, M23 ivuga ko Congo itigeze ishyira mu bikorwa ibyo yari yabemereye, ari nayo mpamvu bongeye kubura intwaro.