Muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo, abakekwa kuba inyeshyamba za kiyisilamu mu ijoro ryakeye bishe abantu 10 mu mudugudu uri mu burasirazuba bwâigihugu nkuko bitangazwa nâumwe mu bategetsi bâinzego zâibanze.
Umuyobozi mu rwego rwa gisirikare muri ako gace, Charles Euta Omeonga, yabwiye ibiro ntaramakuru byâAbongereza, Reuters, ko abo bagabo bitwaje intwaro bagabye igitero mu mudugudu wa Masala muri teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu yâamajyaruguru.
Justin Kavalami uyobora imiryango itegamiye kuri leta muri ako karere yavuze ko iki gitero cyagabwe nâinyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF).
Umwe mu bategetsi bâinzego zâibanze yemeje ko iri tsinda ari ryo ryishe abantu 16 mu ntangiriro zâiki cyumweru.
Justin Kavalami yavuze ko mu gitero cyo mu ijoro ryakeye zishe abantu 13.
Inyeshyamba za ADF zikomoka mu gihugu cya Uganda gihana imbine na Repubulika ya demukarasi ya Kongo zamaze gutangaza ko ziyunze na Leta ya Kiyisilamu.
Zigaba ibitero kenshi muri aka karere kazahajwe nâimitwe myinshi yâinyeshyamba ihakorera. Kubona icyo ADF ibivugaho ntibyashobotse. (Reuters)