Diporomasi: Umubano w’u Rwanda na Guinée Conakry ushingiye kuki

0Shares

Amasaha agera kuri atandatu n’iminota 45, ni cyo gihe umuntu amara mu kirere ahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, akaba ageze ku cyitiriwe Ahmed Sékou Touré cy’i Conakry. 

Ahmed Sékou Touré witiriwe icyo kibuga cy’indege ni we Perezida wa mbere wa Guinée wanayoboye iki gihugu mu gihe cy’imyaka 26.

Ni ukuvuga kuva mu 1958 kugeza mu 1984 yitabye Imana, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Lt Gen Mamadi Doumbouya akaba ari perezida wa karindwi uyoboye iki gihugu uhereye kuri Ahmed Sékou Touré, akaba kandi kugeza ubu ari we perezida wenyine wagiye ku butegetsi ari muto ugereranyije na bagenzi be bamubanjirije kuko yabugiyeho afite imyaka 43 gusa.

Perezida Doumbouya kandi akaba abaye umusirikare wa kane uyoboye muri barindwi bamaze kuyobora Guinée.

Ubusanzwe izina ry’iki gihugu ni Guinée, ariko kugira ngo gitandukane n’ibindi bihugu bituranye, bakivuga bongeyeho izina ry’Umurwa Mukuru wacyo, kikaba ‘Guinée Conakry’.

Ni igihugu giteretse ku buso bwa kilometero kare 245.857 mu gihe abaturage bo bari hafi kungana n’ab’u Rwanda kuko ho ari miliyoni 14.

Guinée-Conakry ihana imbibi na Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Liberie, Mali, Sénégal na Sierra Leone.

Ururimi rw’Igifaransa ni rwo rukoreshwa nk’urwemewe n’amategeko muri iki gihugu mu gihe Abanya-Conakry benshi bavuga Igi-Fula.

Si nk’ino twese tuvuga rumwe kuko bo hari aho uzasanga bavuga Icyarabu, Icyongereza, Susu, Pular, Manink n’izindi nyinshi bitewe n’agace ugezemo.

Umubare munini w’abaturage muri iki gihugu ni Abayisilamu mu gihe icyizere cyo kurama ku Banya- Guinée Conakry ari imyaka 62 ku bagore mu gihe abagabo bo ari imyaka 61.

Muri Guinée-Conakry, biragoye ko mu bantu 10 mwaba muri kumwe waburamo umusirikare cyangwa se uwifuza kukijyamo cyangwa uwakibayemo.

Igisirikare ni nk’umuco muri iki gihugu ahanini kubera ibibazo by’umutekano muke, abana bakura bifuza kujya kuzacungura imiryango yabo, bakayirinda bityo bagashaka kuba abasirikare.

Guinée Conakry ni igihugu gikungahaye ku mutungo kamere kuko gifite ibirombe bya zahabu, iby’amabuye ya Bauxite, ubutare na diamant n’andi mabuye y’agaciro usanga hirya no hino.

Ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika gifite ubukungu buteye imbere ku gipimo kidasamaje ahanini kubera ibibazo by’umutekano muke. Nk’ubu muri 2023, byabarwaga ko gifite umusaruro mbumbe ungana na miliyari 39.

Ni mu gihe kandi Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko ubukungu bwa Guinée-Conakry, buzazamuka ku kigero cya 5,6% mu mwaka wa 2024.

Guinée-Conakry ikunze kohereza mu mahanga ibicuruzwa byiganjemo ibikomoka ku mabuye y’agaciro nka bauxite, zahabu, aluminium, n’andi mabuye.

Gifite kandi ishyamba rya Nimba, ryanditse mu Murage w’Isi wa UNESCO, ririmo amoko menshi y’ibiti udashobora kubona ahandi ku Isi cyo kimwe n’inyamaswa ziganjemo ibikururanda.

Ugiye muri iki gihugu ufite amadorali ijana, wakwisanga ufite nk’ibihumbi 900 byaho.

Guinée iyobowe mu buryo bw’inzibacyuho kuva mu 2021 aho biteganyijwe ko izarangira muri uyu mwaka wa 2024.

Lt Général Mamadi Doumbouya uri ku butegetsi, yabufashe ahiritse Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021. Yakuweho amaze gutsindira manda ya gatatu itari yemewe n’Itegeko Nshinga.

Mu by’ibanze Général Doumbouya, yihutiye gukora harimo gushyiraho Komite ishinzwe Ubwiyunge n’Iterambere ry’Igihugu ndetse ahita ayibera, umuyobozi cyangwa  ‘Chairman’.

Ni igihugu kuri ubu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda cyane ko mu Ukwakira 2023, ari bwo cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko muri Mata 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu ari nabwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’andi atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro Ikiraro cya Kagbélen giherereye mu Mujyi wa Dubréka muri Guinée cyitiriwe Perezida Paul Kagame.

“Pont Paul Kagame” ihuza Intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry. Ni ikiraro cyatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019.

Kiri mu bikorwaremezo byubatswe mu masezerano yashyizweho umukono mu 2017 hagati ya Guinée n’u Bushinwa. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *