Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yakiriye ndetse agirana ibiganiro na mugenzi we wa Ukraine, Dmytro Kuleba.
Minisitiri Dr. Vincent Biruta na Dmytro Kuleba bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya politiki hagati y’u Rwanda na Ukraine.
Dmytro Kuleba ari mu ruzinduko mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika aho yarutangiriye muri Maroc mu rwego rwo kurushaho kubyiyegereza muri iki gihe Igihugu cye gihanganye n’u Burusiya mu ntambara ndetse no gushyigikira Perezida Volodomyr Zelensky.
Nyuma y’Intambara imaze hafi Umwaka urenga hagati ya Ukraine n’Uburusiya, abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara batangaza ko imaze kwangiza byinshi by’umwihariko ku ruhande rwa Ukraine.
Ibi bikaba aribyo biri gutuma uruhande rwa Ukraine ruri gushaka amaboko yarufasha kongera kwisuganya mu gihe izaba irangiye cyangwa yarufasha gukomeza kuyirwana.
Kimwe mu byitezwe mu bigenza bwana Kuleba i Kigali, harimo kuba yasaba u Rwanda gushyigikira Ukraine byeruye muri iyi Ntambara, mu gihe byinshi mu bihugu byo ku Mugabane w’Afurika byanze gutangaza aho bihagaza muri iyi Ntambara.
Uretse ibi, harimo kandi kuba u Rwanda rwakorana na Ukraine ubucuruzi burimo ubw’Ibinyampeke ndetse n’Ifumbire yifashishwa mu buhinzi.
Ibi bikaba biri mu byo u Rwanda rukenera mu rwego rwo kurushaho kwihaza mu biribwa, mu gihe bisa n’ibyakomwe mu nkokora n’iyi Ntambara.
Mu gihe kandi Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy akomeje kuzenguruka mu bihugu by’Isi asaba amaboko, bishoboka ko yazagera i Kigali n’ubwo ataratangira ingendo ku Mugabane wa Afurika.
Kuba yaza i Kigali kuhashaka amaboko, bifite byinshi bivuze kuri we, kuko Perezida Kagame w’u Rwanda ari umwe mu bayobozi b’Ibihugu ku Mugabane w’Afurika bumvwa n’abagenzi be ku kigero cyo hejuru.