Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Lord Popat intumwa mu by’ubucuruzi y’u Bwongereza, aho baganiriye ku mahirwe y’ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Mu gihembwe cya kane cya 2022, ibicuruzwa byacurujwe, ni ukuvuga ibyoherejwe n’ibyatumijwe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bifite agaciro ka miliyoni 39 £. Bivuze ko habayeho inyongera ya 11.4% ugereranyije n’igihembwe cya 4 cya 2021.
Today at Urugwiro Village, President Kagame received Lord Popat, UK Trade Envoy to discuss trade and investment opportunities between Rwanda and the United Kingdom. pic.twitter.com/NKmvMhM0Ev
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 13, 2023
Muri izi miliyoni 39 £, miliyoni 21 £ ni iz’ibicuruzwa byavuye mu Bwongereza byinjira mu Rwanda, na ho miliyoni 18 £ ni ibyo u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu.