Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023, ku bibuga bya IPRC Kigali n’icya Gahanga yakomezaga imikino y’umunsi wa kane w’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ‘KWIBUKA WOMEN’S T-20″.
Ni irushanwa riri gukinwa ku nshuro ya Cyenda (9), mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.
Iyi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatatu, yasize u Rwanda rwihimuye kuri Nijeriya nyuma yo kuyitsinda ku kinyuranyo cya Wickets 9.
Uretse u Rwanda rwegukanye iyi ntsinzi, Uganda yakomeje gukora ibisabwa, bikomeza no kuyifasha kuyobora urutonde rw’agateganyo.
- BOTSWANA 81/8(20 Ovrs) vs UGANDA W 83/3 (13,4 Ovrs)
Ku ikubitiro, guhera ku isaha ya saa 09:00 ku Kibuga cya IPRC Kigali, Uganda yacakiranye na Botswana, mu mukino warangiye Uganda iwegukanye ku ntsinzi ya Wickets 6.
Botswana yatangiye i Battinga, yashyizeho amanota 81 muri Overs 20, mu gihe abakinnyi 8 bayo aribo bakuwe mu Kibuga.
Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, Uganda ntiyigeze igorwa, kuko muri Overs 13 n’udupira 4 yari imaze gutsinda amanota 83, mu gihe abakinnyi bayo 3 gusa aribo bakuwe mu Kibuga.
- NIGERIA W 74/9(20 Ovrs) vs KENYA W 52/5(20 Ovrs)
Mu mukino wabereye wakiniwe kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga, Nigeria yatsinze ikipe y’Igihugu ya Kenya ku kinyuranyo cy’amanota 22.
- UGANDA W 116/6 (20 Ovrs) vs KENYA W 79/5 (20 Ovrs)
Nyuma y’iyi mikino yakinywe mbere ya saa Sita, ku Gicamunsi imikino yakomeje, ikomereza n’ubundi ku bibuga bya IPRC Kigali na Gahanga.
Muri IPRC Kigali, hakiniwe umukino Uganda yatsinzemo Kenya ku kinyuranyo cy’amanota 37.
Uganda yari yatangiye ishaka amanota (Batting), yatsinze amanota 116 muri Overs 20, mu gihe abakinnyi bayo bakuwe mu Kibuga ari 6 (6 Wickets).
Igice cya kabiri ntabwo cyahiriye Kenya kuko yagowe no gukuraho amanota yari yatsinzwe na Uganda, kuko umukino warangiye itsinze amanota 79 gusa, mu gihe abakinnyi bayo 5 aribo bakuwe mu Kibuga.
Kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga, u Rwanda rwihimuye kuri Nijeriya yari yarutsinze mu mukino ubanza.
Uyu mukino, u Rwanda rwawutsinze ku kinyuranyo cya Wicket 9.
Nijeriya niyo yatangije umukino, iwutangira i battinga, itsinda amanota 42 muri Overs 15 d’udupira 2.
Mu gihe u Rwanda rwakuye mu Kibuga abakinnyi bayo bose ibizwi nka (All Out) muri uyu mukino.
Kwegukana uyu mukino, u Rwanda byarusabye Overs 9 n’udupira 5 gusa.
Kuko rwatsinzemo amanota 43, mu gihe umukinnyi umwe warwo ariwe wakuwe mu Kibuga na Nijeriya.
Umunyarwandakazi ALICE Ikuzwe yatiwe nk’umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino wahuje u Rwanda na Nijeriya, abikesheje gutera Udupira 4 twatanze amanota 24.
Muri izi Over 4 yakinnye, yakozweho amanota 3 gusa. Yakuye mu Kibuga kandi abakinnyi 3 ba Nijeriya. Yakoze kandi ibisa n’ibitangaza, kuko muri izi Overs 4 yakinnye, 2 muri zo atigeze akorerwaho inota na rimwe.
Urutonde rw’agateganyo:
- UGANDA :(6) WWWWWW
- NIGERIA :(6) WLWWWL
- RWANDA :(5) LW L W W
- KENYA : (6) L L L L W L
- BOTSWANA: (6) L L L L L L
Kuri uyu wa Kane, amakipe aragaruka mu Kibuga mu buryo bukurikira:
Ku Kibuga cya IPRC Kigali
- 09:30 RWANDA vs UGANDA (09:30)
- KENYA vs RWANDA (13:15)
Ku Kibuga mpuzamahanga cya Gahanga
- KENYA vs BOTSWANA (09:30)
- NIGERIA vs BOTSWANA (13:15)