Abangavu b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Cricket ntabwo bahiriwe n’umukino wa mbere w’imikino ya Super Six mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje Imyaka 19 kiri kubera muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gutsindwa na New Zealand.
Muri uyu mukino, u Rwanda rwatsinze Toss ‘guhitamo gutangira ukubita udupira (Batting) no gutangira batera udupira (Bowling), ruhitamo gutangira rukubita Udupira.
Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye u Rwanda rugitsinzemo amanota 96, mu gihe abakinnyi barwo 7 bakuwe mu Kibuga na New Zealand.
Mu gice cya kabiri, New Zealand yasabwaga amanota 97, gusa cyarangiye iyakuyeho, inegukana umukino ku kinyuranyo cya Wickets 4.
Ni mu gihe New Zealand yatsinze amanota 69, mu gihe u Rwanda rwakuye mu Kibuga abakinnyi 6.
Nyuma yo gutakaza uyu mukino, kuri iki Cyumweru ruracakirana na West Indies ku masaha y’Igicamunsi, mu gihe Ubuhinde nabwo buza gucakirana na Sri Lanka.
Uko indi mikino yakinwe yagenze
- South Africa yatsinze Bangradesh ku kinyuranyo cya Wickets 5
- Australia itsinda Ubuhinde ku kinyuranyo cya Wickets 7
- Abongereza batsinda Irlande ku kinyuranyo cy’amanota 121.