Cricket: U Rwanda na Uganda barisobanura mu mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’iya Uganda, kuri uyu wa Gatandatu zirahurira mu mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni umukino uhanzwe amaso n’abatari bacye mu bakunzi b’uyu mukino, n’ubwo Uganda yatsinze u Rwanda mu mikino ibiri bahuye muri iri rushanwa.

Uretse ibi kandi, mu nshuro 9 iri rushanwa rimaze gukinwa, Uganda niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi, ibi bikaba biyigira ikipe itisukirwa na buri umwe muri aka Karere mu kiciro cy’abagore.

U Rwanda rwakatishije itike yo gukin uyu mukino wa nyuma, ruhigitse Botswana ku kinyuranyo cya Wickets 3. Mu gihe Uganda yatsinzwe na Kenya, ariko iyo ntsinzwi ntacyo yayitwaye kuko yari ifite amanota ayemerera gukina umukino wa nyuma.

  • BOTSWANA W 68/87(20 Ovrs) vs RWANDA W 72/7(18,5 Ovrs)

Mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Botswana, MERVELLE Uwase yatowe nk’uwawuhizemo abandi.

  • UGANDA W 72/9(20 Ovrs) vs NIGERIA W 76/7 (18,5 Ovrs)

Muri uyu mukino, Nijeriya yawutsinze ku kinyuranyo cya Wickets 3.

Iri rushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryari rimaze Icyumweru rikinirwa mu Mujyi wa Kigali ku bibuga bya IPRC Kigali na Gahanga, rirasozwa kuri uyu wa Gatandatu.

Guhera saa 09:45, hakazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa 3, uyu ukazahuza ikipe y’Igihugu ya Nijeriya n’iya Kenya

Mu gihe guhera saa 13:30, ruzaba rwambikanye hagati y’u Rwanda na Uganda.

Agaruka kuri uyu Mukino, Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, MARIE DIANE Bimenyimana yemeje ko igikombe cy’uyu mwaka cyigomba gusigara i Kigali, asaba Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira ari benshi.

Uko amakipe akurikirana

  1. UGANDA
  2. RWANDA
  3. NIGERIA
  4. KENYA
  5. BOTSWANA

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *