Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje Imyaka 19, yabuze itike yo kugera ku mukino wa nyuma mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, iri kubera i Kigali.
Aba Bangavu bauze iyi tike nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa kimwe cya kabiri n’Ikipe y’Igihugu ya Nijeriya ku kinyuranyo cy’amanota 63.
Uyu mukino wahuye aya makipe yombi, wakiniwe ku Kibuga cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC-Kigali), ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Nzeri 2024.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda niyo yatsinze Toss, itangira itera Udupira (Bowling), mu gihe iya Nijeriya yatangiye Idukubita (Batting).
Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye Nijeriya igitsinzemo amanota 126, mu gihe u Rwanda rwakuye mu Kibuga abakinnyi 4, muri Overs 20.
Nyuma y’uyu musaruro, u Rwanda rwaje mu cya kabiri intego ari ukwishyura aya manota, rukarenzaho byibuze rimwe kugira ngo rugere ku mukino wa nyuma.
Ntabwo byigeze birworohera, kuko Nijeriya yabaye ibamba. Kuri Over ya 18 n’Udupira 4, abakinnyi bose b’u Rwanda bari bamaze gukurwa mu Kibuga, mu gihe bari bamaze gutsinda amanota 64, bito Nijeriya ikatisha ityo itike yo kugera ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki Cyumweru ku Isaha ya saa 13:50.
Muri uyu mukino, izahura n’iya Zimbabwe yasezereye iya Uganda ku kinyuranyo cy’Amanota 75.
Muri uyu Mukino wakiniwe kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga, Igice cya mbere cyarangiye Zimbabwe igitsinzemo amanota 138 muri Overs 20, mu gihe abakinnyi bayo 7 aribo bari bakuwe mu Kibuga.
Aya manota yagoye Uganda, kuko itabashije kuyishyura. Kuri Over ya 19 n’Udupira 2, Zimbabwe yari imaze gukura mu Kibuga abakinnyi bayo bose, mu gihe bari bamaze gutsinda amanota 63 gusa.
Mbere y’uko hakinwa umukino wa nyuma, guhera ku isaha ya saa 09:30, u Rwanda ruzisobanura na Uganda mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu nawo uzakinirwa i Gahanga.
Ikipe izegukana iki gikombe, izahita itsinda kuzahagararira Umugabane w’Afurika mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi giteganyijwe kuzabera muri Malaysia muri Gashyantare y’Umwaka utaha (2025), ntagihindutse.
Mu 2023, u Rwanda nirwo rwahagarariye Umugabane w’Afurika mu mikino yakiniwe muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kubona itike mu 2022 rutsinze Uganda ku mukino wa nyuma.
Iyi mikino yo mu kiciro cya mbere (Diviziyo ya 1) mu bangavu, yitabiriwe n’Ibihugu 8 birimo; U Rwanda rwayakiriye, Uganda, Kenya, Zimbabwe, Nijeriya, Malawi, Namibiya na Tanzaniya.
Amafoto