Perezida w’Igihugu cya Kenya, Dr. William Ruto yatangaje ko igihugu ayoboye kizohereza abandi Basirikare n’Abapolis muri Haiti, muri Mutarama y’Umwaka utaha (2025).
Bwana Ruto yabigarutseho ubwo yari mu ruzinduko rw’Akazi i Port-Au-Prince ku mukuru wa Haiti.
Ruto yavuze ko yifuza ko Ingabo na Polisi bya Kenya biri mu butumwa bwa mahoro muri Haiti bagombye kujya mu nshingano z’Umuryango w’Abibumbye UN/ONU.
Ingabo na Polisi bya Kenya biri muri Haiti ku bwumvikane bw’Ibihugu byombi. Mu rwego rwo guha imbaraga iyi mikoranire, bakaba bifuza ko Umuryango w’Abibumbye wabatera Ingabo mu bitugu.
Kuva Haiti yabona ubwigenge mu 1804, yatangiranye n’ibibazo by’umutekano muke bikomoka ku Mabandi yaciye ingando rwagati mu gihugu, mu gihe umubare wayo munini ubarizwa ku murwa mukuru, Port-au-Prince.
Ni mu gihe iyi Port-Au-Prince ituwe n’abarenga 1,200,000.
Muri iki gihugu, Amabandi ntinya guhirika no kwica Perezida uba watowe n’abaturage.
Mu myaka itatu ishize, tariki ya 07 Nyakanga 2021, yahitanye Jovenel Moïse wari Perezida w’iki gihugu, mu gitero yagabweho ahagana ku Isaha ya saa 01:00 z’Igicuku, kinakomeretsa bikomeye Martine Moise wari Umugore we.
Kugeza ubu, Ingabo na Polisi bya Kenya biri muri Haiti mu butumwa bwo kugarura Amahoro, babarirwa mu 1,000.
Amafoto
Habimana Jean Paul