Abatari bacye mu gihugu cya Colombia batunguwe no kubona Umugabo wajyanye kwa Muganga Igipupe yashyingiranwe nacyo, avuga ko cyarwaye.
Kristian Montenegro yatunguye benshi ubwo yajyana ga kwa Muganga Igipupe yashyingiranwe nacyo, avuga ko cyarwaye.
Byabanje gufatwa nk’imikino, gusa batangazwa n’uburyo yabivugaga bimuvuye ku Mutima.
Montenegro watangaje benshi, batunguwe no kubona ahamagaza ubuvuzi bwihuse, avuga ko iki Gipupe bashyingiranywe kitwa Nathalie, akeneye ko kivurwa kuko kirwaye.
Montenegro w’imyaka 27, yafashe ikemezo cyo gushyingiranwa n’iki Gipupe nyuma yo kumara igihe atagira Umukunzi.
Uku kutagira Umukunzi, byamuviriyemo Agahinda n’Ipfunwe, aribyo byamute gukora ibi bifatwa nk’ubusazi.
Mu Mashusho, Montenegro, yavuze ko iki Gipupe cyafashwe kiribwa Umutwe, birangira kguye igihumure.
Ati: Ndizera ko iki Gipupe cyange kiza kumera neza, kigakomeza kwita ku Bipupe 3 tumaze kubyarana.
Yunzemo agira ati:”Nathalie ni byose kuri njye. Dusangira byose, turaganira, tukanarebana Televiziyo”.
Ubwo iyi nkuru yajyaga hanze, yibajijweho n’abatari bake, bavuga ko ari Uburwayi bwo mu Mutwe.
Gusa, Montenegro we abifata nk’ibisanzwe, dore ko yatangaje ko uyu Mugore we w’Igipupe amurutira byose.